Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwavuga ko bene aba ari bo ngenzi bakenewe mu banyarwanda ntabwo waba ubeshye kubera impamvu uruhumbirajana rugamije gukuraho ubushomeri burundu mu Rwanda ntabwo waba ukabije inkuru cyangwa ngo bibe ari ugutebya

Ibi kandi byahamijwe n'abitabiriye ihuriro ryahuruje imbaga y'ibigo byigenga bifite inkomoko mu Bushinwa byose byarakubise bimurika ibikorwa bigamije gushakira amahirwe Abanyarwanda bize mu Bushinwa n'abandi bakeneye akazi hagamijwe gukingurira amarembo Abanyarwanda ngo bakure amaboko mu mifuka, Dore ko hari Inganda,amahoteli, ibigo by'itumanaho n'ibindi

Abanyarwanda bize mu Bushinwa bafite amahirwe kurusha abandi ku Isi'; Patrick Kananga, Ni umuyobozi Mukuru w'Umurimo muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo (MIFOTRA), akomeza avuga ko abanyarwanda bize mu Bushinwa bafite amahirwe menshi kurusha abandi ku Isi, kuko bashyiriweho uburyo bahuzwa n'abashoramari b'Abashinwa bakorera mu Rwanda, kugira ngo babone akazi.

Ibi Patrick Kananga yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Nzeri 2023, ubwo Ihuriro ry'abanyarwanda bize mu Bushinwa (Rwanda China Alumni Organization-RCAO) ku bufatanye na Ambasade y'Ubushinwa mu Rwanda, bari mu gikorwa cyo guhuza Kompanyi z'Abashinwa zikorera mu Rwanda n'abanyarwanda bize mu Bushinwa, bagaragarizwa ahari imyanya y'akazi; igikorwa bise 'Job fair' cyabaga ku nshuro ya kabiri.

Bwana Higaniro Théoneste (Taylor)

Umuyobozi w'umuryango w'abize n'ababaye mu Bushinwa (RCAO), Bwana Higaniro Taylor Theoneste, avuga ko binyuze muri 'Job fair' ya mbere yagize umumaro kandi bizeye ko n'ubu bizagenda neza abenshi bakahakura inyungu zinyuranye

Ni ku nshuro ya kabiri, RCAO Job fair iteguwe kuko yatanze umusaruro mu ya mbere, kuko mu igenzura twakoze twasanze abanyarwanda benshi bavuye kwiga mu Bushinwa babonye akazi abandi babona aho bimenyereza akazi muri Kompanyi z'Abashinwa, aho hari abagera kuri 30 babonye akazi ku buryo buhoraho, hari n'abo basigaranye contact zabo, uko akazi kagenda kaboneka muri izo Kompanyi babahamagara bakajya gukora ako kazi.'

Bwana Higaniro yakomeje avuga ko babanje gukorana na Kompanyi z'Abashinwa, ariko ubutaha batekereza kongeramo n'izindi Kompanyi zaba iz'abanyarwanda n'abanyamahanga zikorera mu Rwanda kugira ngo batange amahirwe ku banyarwanda bose muri rusange, anavuga ko iki gikorwa kirimo kugenda gikura dore ko ku nshuro ya mbere cyitabiriwe na Kompanyi 12 none ubu ku nshuro ya kabiri haje izigera kuri 30; bityo n'umubare w'ababona akazi uzarushaho kwiyongera.

Hano Bwana Higaniro yaganiraga na H.E Ambasaderi w'Ubushinwa mu Rwanda mbere ya Covid 19

Ambasaderi w'Ubushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, yavuze ko nyuma y'imyaka 4 Job fair ya mbere ibaye yatanze umusaruro, kandi ko Ubushinwa buzakomeza gufatanya n'u Rwanda mu iterambere nk'ibihugu bifitanye umubano, hashakwa imirimo ku banyarwanda bize mu Bushinwa n'abandi, kandi ko yizeye ko imikoranire ihari hagati ya RCAO na Ambasade izatuma bagera kuri byinshi.


Ageza ijambo ku bitabiriye iki gikorwa, Umuyobozi Mukuru w'Umurimo muri MIFOTRA wari umushyitsi mukuru, Bwana Patrick Kananga, yavuze ko abanyarwanda bize mu Bushinwa bafite amahirwe menshi kuko ari igihugu kitareba ku kwigisha gusa.

Yagize ati:

'Abanyamuryango ba RCAO muri abantu ba mbere ku Isi mufite amahirwe. Ni ikintu dushima kuba Leta y'Ubushinwa ishobora guha abanyarwanda amahirwe yo kwigayo, ariko ntibinarangirire aho ngaho y'uko bize, igakurikirana ngo ibahuze n'abakoresha batandukanye cyane cyane Abashinwa kugira ngo ba bana bizeyo banabone akazi.'

Yakomeje asaba n'andi mashyirahamwe n'amahuriro (alumni) y'abize mu bindi bihugu na cyane ko agiye ahari, ko bagera ikirenge mu cya RCAO, bagashyiramo ingufu ku buryo nabyo byatanga umusaruro, anavuga ko ibikorwa bya Leta y'Ubushinwa mu Rwanda byigaragaza kandi bizamura ubukungu bw'igihugu.

Kugeza ubu RCAO ivuga ko hari abanyarwanda barenga 800 bize mu Bushinwa biyandikishije nk'abanyamuryango bayo, gusa ngo abenshi muri bo bafite akazi n'ubwo hakiri abari hagati ya 200 na 300 badafite akazi, ikaba iteganya kunoza neza urubuga rwayo rw'ikoranabuhanga (website) ryayo kugira ngo abafite akazi n'abatagafite bajye bagaragara neza, kandi bari mu byiciro byabo bitandukanye; ni ukuvuga abize icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, icya gatatu ndetse n'abafite impamyabumenyi y'ikirenga.

Uwahuza ibiganza agashimira Abashinwa n'abahize ntiyaba akabije, indi miryango nayo igende irebereho.

The post Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/bahize-kurandura-burundu-ubushomeri-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bahize-kurandura-burundu-ubushomeri-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)