Tonzi yubashye ubusabe bw'abakunzi b'indirimb... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Indirimbo 'Azaza kugufasha' imaze imyaka 23 kuko yasohotse mu 2000 kuri album y'itsinda Tonzi aririmbamo ryitwa Victory Singers. Yasohotse mbere y'umwaduko w'imbuga nkoranyambaga. Tonzi yasobanuye ko yiyemeje gusubiramo iyi ndirimbo nyuma yo kubisabwa n'abantu benshi bahagarariwe na Producer Didier Touch ukorera mu Bubiligi wanayimukoreye nta kiguzi amusabye.

Aganira na inyaRwanda, Tonzi yagize ati: "Ndashaka gushimira Producer Didier Touch ukorera Production mu Bubiligi ni we watumye nyisubiramo arayinkorera ku mufuka we kuko arayikunda cyane n'abandi bantu benshi ahagarariye bayikunze bansabaga kuyisubiramo kuko ni indirimbo yakunzwe cyane muri group yitwa Victory singers mbere y'umwaduko w'imbuga nkoranyambaga.

Yasohotse kuri album ya mbere mu mwaka wa 2000. Ni album yakunzwe cyane mu itorero ry'Abadiventiste b'Umunsi wa 7 n'abandi benshi bayinsabaga, byabaga gake aho twajyaga kuririmba ntibayisabe ko nyisubiramo n'izindi twaririmbaga nka Bamalayika, Nzamusingiza, n'izindi.''


Umuramyi Tonzi yasubiyemo indirimbo yitwa ''Azaza kugufasha'' yafashije imitima ya benshi mu myaka yo hambere

Inyikirizo y'iyi ndirimbo iragira iti: ''Azaza kugufasha ubwo uzaba ufite ibibazo gusa mwiringire, umwiyegurire azihutira kugufasha.'' Tonzi yasobanuye ko nubwo atazi neza uwahimbye bwa mbere iyi ndirimbo, ariko yagiye asabwa kenshi kuyivugurura mu rwego rwo kuyihuza n'aho ibihe bigeze.

Yatangaje ko yayisubiyemo nyuma yo kubisabwa na benshi. Ati: ''Nagiye mbisabwa cyane ko twazisubiramo turabyifuza kugira ngo zisohoke ziri kuri standard yaho ibihe bigeze, aho ikomoka rero sinzi neza uwayihimbye ariko aho imbuga nkoranyambaga ziganje nagiye mbona abayiririmba ari benshi mu ndimi zitandukanye.

Biratangaje ko kera wumvaga indirimbo kuri k7 ugahita uyiririmba n'amajwi nta n'ibicurangisho byinshi ariko nyuma ukazasanga biri ku rwego rwo hejuru ugendeye ku byo abateye imbere mbere yacu bakoze, kuko mbere byari kuri diskette kandi studio mu isaha imwe album yose mwabaga mumaze kuyiririmba igasohoka itangaje.''

Akomoza ku butumwa buri muri iyi ndirimbo bwanamuteye imbaraga zo kuyisubiramo, Tonzi yahishuye ko nawe ubwe ari indirimbo akunda cyane kuko irimo amagambo yuzuye imbaraga. Ati: ''Ubutumwa burimo by' umwihariko nanjye ni indirimbo ndirimba inshuro nyinshi cyane kuko yuzuye amagambo y' imbaraga, ikizere cyo kubwira umuntu wese wumva acitse intege ko hari Imana ibasha kumufasha gutsinda ibigeragezo, akabaho mu butsinzi.''

Tonzi kandi yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo ayitura umuntu wese wayikunze mu myaka ishize, ndetse n'undi wese uri kunyura mu bihe bimugoye kuko irimo ubutumwa bw'ihumure bukomeza umutima. Ati: ''Iyi ndirimbo ndayitura umuntu wese wayikunze kuva mu myaka ishize wongeye kuyumva.

Ngendeye ku butumwa bwinshi ndi kwakira, nyituye n'umuntu wese uri kunyura mu bihe abona bigoye iyi ndirimbo ni umuti, imbaraga zigusubizamo ibyiringiro, kwizera Imana ibashaka kugufasha kuko ku bayizera byose bifatanyiriza hamwe kutuzanira ibyiza, kuyiringira bibeshaho mu bigeragezo byose.''


Tonzi yashimiye abahanzi ku bw'uruhare rwabo mu kwamamaza inkuru nziza ya Yesu

Umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwitonze Clementine wamenyekanye nka Tonzi, yashimiye abahanzi bagenzi be bakora umurimo utoroshye wo gusakaza inkuru nziza ya Yesu, anashishikariza abakunzi be bashaka ko hari izindi ndirimbo abasubiriramo kubimubwira bakanagira uruhare mu kuzikora. Yanashimiye abamufashije kugira ngo iyi isohoke.

Ati: ''Ndashimira abahanzi bagenzi bange ku kazi keza dukora ngo inkuru nziza ikomeze yamamare, dukomeze gushyigikirana aho bishoboka. Abakunzi banjye mwansabaga gusubiramo iyi ndirimbo nayibahaye, Imana ikomeze kubakomeza mu rugendo binyuze muri iyi ndirimbo;

Kandi ndahari uwifuza ko hari indirimbo yakunze nasubiramo azambwire kandi abigiremo uruhare nk'uko Didier touch yabikoze, twese tukabigiriramo umugisha. Ndashimira abamfashije bose kugira ngo iyi ndirimbo isohoke harimo na Camarade pro, Nicolas pro, Eliel Sando, ndetse na Alpha Entertainment.''

Tonzi kandi yakomoje ku ndirimbo yakoranye n'abahanzi bo hanze, atangaza ko nta gihindutse zimwe muri zo zazagaragara kuri album ye ya cyenda yitegura gusohora mbere y'uko uyu mwaka wa 2023 urangira.


Tonzi yubashye ubusabe bw'abakunzi b'umuziki we asubiramo indirimbo "Azaza kugufasha"

REBA INDIRIMBO TONZI YONGEREYE UBURYOHE




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133460/tonzi-yasubiyemo-azaza-kugufasha-ayitura-abaremerewe-nibigeragezo-anakomoza-kuri-album-ya--133460.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)