Intambara ya Gorilla FC na Rayon Sports yahoshejwe itaraba (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kumurika imyenda amakipe azakinisha Rayon Sports na Gorilla FC ku mukino w'umunsi wa kabiri, byagaragaye ko Rayon Sports yari yatezwe umutego na Gorilla FC wari gutuma n'umukino utaba.

Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Kanama 2023 nibwo muri gahunda ya FERWAFA yo gukemura amakimbirane ashingira ku myambaro, Komisiyo ishinzwe amarushanwa na Komiseri bahuye n'abakozi w'abasifuzi bashinzwe ibikorwa by'amakipe akinira kuri Kigali Péle Stadium berekana imyambaro amakipe yabo azakoresha ku mukino w'umunsi wa 2.

Ku ikubitiro, Rayon Sports na Gorilla FC ziri bukine uyu munsi ku Cyumweru nizo zahereweho hakemurwa impaka.

Mu kwerekana imyenda Gorilla FC izakira uyu mukino niyo yahereweho igaragaza imyenda izakinisha aho ubanyezamu bayo bazambara imipira ya move n'amakabutura yirabura.

Bigeze ku myenda y'abakinnyi bazambara nibwo havutse impaka zikomeye cyane aho yerekanye ko izambara imipira y'umweru n'amakabutura y'ubururu ndetse n'amasogisi y'ubururu arimo amabara y'umweru.

Byahise biba ihurizo rikomeye kuri Rayon Sports nayo isanzwe yambara aya mabara aho byasabye impaka nyinshi mu gihe yari igiye kwerekana imyenda izakinisha.

Ku myenda y'abanyezamu nta kibazo yari ifite aho izambara imyenda itukura.

Rayon yari yateguye ko abakinnyi bazambara umwambaro wa gatatu w'ubururu bwererutse ariko komiseri wari uyoboye iki gikorwa, Ambroise Hakizimana yayiteye utwatsi asaba ko bahindura.

Iyi kipe yagaragaje ko yazambara amakabutura y'umweru n'imipira y'ubururu bwererutse n'amasogisi asa n'ivu. Ibi Fatakumavuta wari uhagarariye Gorilla yabyanze avuga ko amakabutura asa n'imipira, gusa Ambroise yavuze ko nta kibazo bizateza, babyemeza gutyo.

Amakuru avuga ko Gorilla yari yateguye kwishyura Rayon Sports ibyo yayikoze mu mwaka w'imikino wa 2021-22 aho bayigurishije imyenda ku munsi w'umukino banze guhindura.

Hahise hakurikiraho APR FC na Police FC zizakina ku wa Mbere. Abanyezamu ba APR FC bazambara imyenda y'icyatsi n'amasogisi y'icyatsi n'aho abakinnyi bambare imikara n'amasogisi yirabura.

Police FC abanyezamu bazambara umutuku n'amasogisi y'umutuku n'aho abakinnyi bambare icyatsi cyererutse n'amasogisi y'umweru.

Turatsinze Amani ukuriye Komisiyo y'amarushanwa yavuze ko iyi nama ya 'pre-match meeting' izajya iba buri gihe mbere y'umukino ndetse ko bagiye kwiga no ku buryo n'imikino yo mu ntara byazajya bikorwa buri gihe.

Iyi nama yari yitabiriwe na team manager wa Rayon Sports, Mujyanama Fidele, Team Manager wa Gorilla FC, Mbuyu Jean Marie na Fatakumavuta ushinzwe itangazamakuru, hari kandi Masabo Michel ku ruhande rwa APR FC na Ntarengwa Aimable ku ruhande rwa Police FC.

Uko abanyezamu ba Gorilla FC bazambara
Abakinnyi ba Gorilla FC uko bazambara
Abanyezamu ba Rayon Sports ni uku bazambara
Abakinnyi ba Rayon Sports ni uku bari bateguye ko bazambara
Basanze bisa, Gorilla FC yari yabateze umutego
Byabaye ngombwa ko bahindura bakazambara amakabutura y'umweru
Uko APR FC izambara
Uko Police FC izambara
Bamwe mu bari bitabiriye iki gikorwa
Komiseri ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA, Turatsinze Amani ni we watangije iki gikorwa



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/intambara-ya-gorilla-fc-na-rayon-sports-yahoshejwe-itaraba-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)