Ni umukino watangiye ku isaha ya saa 16:00 PM za Kigali ari nazo saha za Bujumbura. Wari umukino wa mbere Rayon Sports ikinnye yitegura umunsi w'igikundiro uzaba kuri uyu wa Gatandatu.Â
Ikipe ya Rayon Sports niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Rudasingwa Prince mu gice cya mbere, n'ubwo bidatinze Vital'O FC yaje kubona igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Ndayisenga.
Mu gice cya kabiri, Vital'O FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Issa, ku ikosa ry'umunyezamu wa Rayon Sports. Rayon Sports yaje kubona igitego cya kabiri ndetse umukino urangira amakipe yombi aguye miswi.
Rudasingwa niwe wafunguye amazamu ku ruhande rwa Rayon SportsÂ
Nk'ibisanzwe akenshi umukino wa gicuti, uba ugamije kureba urwego rw'abakinnyi b'ikipe iri kuwukina, ndetse no kugira impinduka zaha bivuye ku myitwarire yaburi umwe. Reka tugaruke ku masomo ikipe ya Rayon Sports yakuye muri uyu mukino banganyijemo.
5 Abafana ba Rayon biteguye gukora buri kimwe
Uyu mukino Rayon Sports yari yakiriye, wari umwe mumikino ihenze mu Rwanda byumwihariko kubishyura imyanya yamacye. Itike ya macye yari 5000 Frw, kandi ubusanzwe itike ihenze ku mukino w'inyamirambo ikunze kuba 3000 Frw.Â
Ibi rero ntabwo byaciye intege abafana ba Rayon Sports kuko binjiye ku bwinshi dore ko bari bafite amatsiko yo kureba bamwe mu bakinnyi ikipe yabo yaguze.
4 Bungingo Hakim na Youssef gukinana bizasaba imyitozo myinshi
Bugingo Hakim uherutse kugurwa na Rayon Sports avuye muri Gasogi United, ni umwe mu bakinnyi babanje mu kibuga, aho yakinaga nka nimero gatatu. Uyu musore Youssef yaje kumusanga mu kibuga mu gice cya kabiri, akina nka nimero 11, bivuze ko yari imbere ya Hakim.
Bigendanye n'imikinire ya Bugingo, aho akenshi akunze gukinira mu kibuga cy'ikipe bahanganye byaje kugora Youssef nawe ukina ashaka gutangirira no kwakirira umupira mu kibuga cye.Â
Ibi byatumye Youssef hari aho yisangaga arimo gukina nka nimero gatatu, ahubwo Bugingo Hakim ariwe uri kuri 11. Youssef gukina byanze kugera aho Bugingo yasimburijwe hakinjira Tuyisenge, ubundi Youssef atangira gukora ibyo ashaka mu kibuga.
3 Rayon Sports ntabwo ikibazo cya rutahizamu cyakemutse
Rayon Sports yari yabanje mu kibuga abakinnyi babiri bakina imbere aribo Jonathan Ifunga Ifasso ndetse na Rudasingwa Prince. Nk'ibisanzwe, Rudasingwa ibyo ashoboye gukina abyerekana hakiri kare, dore ko yajeno gufungura amazamu ku ruhande rwa Rayon Sports.
Gusa n'ubwo uyu musore yatsinze igitego, ntabwo aragera aho aheka ikipe by'umwihariko mu mikino mpuzamahanga.
Ku ruhande rwa Ifunga Ifasso niwe mukinnyi abenshi bari biteze, ariko n'ubwo akiri umukinnyi mushya ntabwo amayeri imbere y'izamu ahagije ndetse no kubona ubushobozi bwe nka rutahizamu utanga ikinyuranyo biragorana.Â
Musa Esenu yaje kujya mu kibuga asimbuye ndetse anatsinda igitego, ariko n'ubundi nk'uko amaze imyaka abikina muri Rayon Sports, ni umukinnyi utsinda igitego yahushije 5.
2 Izamu rya Rayon Sports rishobora kuba nk'iry'umwaka ushize
Umunyezamu Simon Tamale uherutse gusinyira ikipe ya Rayon avuye mu gihugu cya Uganda. Uyu munyezamu kuva yagera muri Rayon Sports, umutoza we ntabwo arashima ubushobozi bwe, ndetse we yumva yakoresha Hategekimana Bonheur ariko akaba yitonze.
Tamale uhagaze mu izamu, arasa n'ufite ubwoba, utinya ikosa ryamuturukaho, ariko ahubwo bikaba ari byo bituma akora amakosa menshi. Kubera uburangare bwe, Ikipe ya Vital'O FC yaje kubona igitego cya kabiri cyatumye Rayon Sports itabona amanota 3.Â
Hategekimana Bonheur yaje gusimbura uyu munyezamu mu gice cya kabiri, ndetse nyuma y'iminota 8 aza kugarura ikipe mu mukino nyuma y'umupira yakuyemo ahagararanye na rutahizamo wa Vital'O FC, abafana bati uyu niwe munyezamu wacu. Â
Ibi bishobora kuzatuma izamu rya Rayon Sports ribura umuntu ubanzamo nk'uko byagenze mu mwaka ushize ubwo Rayon Sports yasinyishaga Ramadhan Kabwili, bakaza gusanga ubushobozi bwe buri hasi, ubundi izamu akarihererekanya na Hakizimana Adolphe na Hategekimana Bonheur.
1 Bavakure Ndekwe Felix ashobora kuzaba umutima w'umupira wa Rayon Sports
Uyu mukino Rayon Sports yanganyijemo na Vital'O FC wasize umuntu yashyira akabazo kuri Ndekwe Felix niba ariwe mukinnyi uzubakirwaho umukino wa Rayon Sports. Umutoza wa Rayon Sports Yamen Zelfani Alfani mu maso ye imboni zari kuri Ndekwe Felix ndetse wasabwaga guhindura umukino nk'umukinnyi uri mu kibuga hagati.
Ndekwe Felix niwe mukinnyi wa Rayon Sports wakinnye iminota myinshi igera kuri 75, aho abandi bakinnyi bose babanje mu kibuga bari basimbuwe ariko Ndekwe Felix akomeza kugaragara urwego rwo hejuru ndetse no kubahiriza ibyo umutoza amushakaho.
Kuri uyu wa Gatandatu Rayon Sports ifite umunsi w'igikundiro, umunsi izerekaniramo abakinnyi bayo ndetse ikabaha nimero nshya, ubundi igakina n'undi mukino wa gicuti.Â
Youssef yatangiye kuzonga Vital'O FC nyuma yaho Bugingo asohokeyeÂ
Nk'ibisanzwe, abakinnyi nyuma y'umukino bagiye gusuhuza no gutsura umubano ku bafana babo