Ibyo utabwiwe ku mateka ya Rev Dr. Antoine Ru... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mashuri abanza, yize imyaka ibiri mu mwaka umwe (muwa 1 no muwa 2) ahita ajya muwa gatatu kuko yatangiye kujya ku ishuri azi gusoma ariko atazi kwandika.

Ati: 'Nize umwaka wa mbere n'uwa kabiri mu mwaka umwe njya mu wa gatatu. Ubwo sinzi uwo ntize. Nagiye kwiga nzi gusoma ariko ntazi kwandika, gusoma nari narabyiyigishije nkoresheje igitabo cy'Igifaransa nari naratoraguye, nkajya mbaza abana nti iyi nyuguti yitwa ngwiki bakambwira hanyuma nkaziteranya.'

Yize amashuri yisumbuye mu iseminari nto ya Zaza aho yakuye impamabumenyi, akomereza muri kaminuza nkuru y'u Rwanda no mu zindi kaminuza zitandukanye, mu Bwongereza no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Kugeza ubu, afite impamyabumenyi y'ikirenga mu bijyanye n'imiyoborere (Global Leadership) yakuye muri Fuller Theological Seminary muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse akanagira impamyabumenyi y'ikirenga muri Tewolojiya. 

Muri kaminuza y'u Rwanda yize indimi, nyuma aza kubona Master's mu kwigisha icyongereza yakuye muri Kaminuza ya North Wales, mu Bwongereza.

Pasiteri Antoine Rutayisire, yasobanuye impamvu atabaye padiri kandi yarize mu iseminari, ibyo yise 'imitingito yo mu busore' nk'uko yabitangarije IGIHE.

Ati: 'Ibyo kutaba Padiri ni impamvu zanjye bwite […] Sinjya mbeshya ngo mvuge ngo ni uko numvaga ubupadiri ntabishaka. Urabizi iyo umuntu afite imyaka 19 ari umuhungu, hari imitingito iba imaze kuba myinshi mu mubiri kandi wareba hanze ukabona inkumi zose zabaye nziza. 

Ukareba kuzaba ingaragu y'umupadiri, inkumi nziza hariya, imitingito mu mubiri nkumva bitazahura. Rero aho kugira ngo mbe padiri w'umutindi ugenda nkabyara abana ngasambana n'abagore b'abandi, mpitamo kujya aho barongora.'

Rutayisire avuga ko yakiriye Yesu Kristo nk'umwami n'umukiza w'ubugingo bwe, mu 1983 ahita atangira umurimo w'ivugabutumwa. 

Kuva mu 1990, yaretse akazi yari afite k'ubwarimu, yinjira mu murimo wo kwigisha ijambo ry'Imana kugeza mu 1994, ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Rutayisire yayoboye Umuryango w'Ivugabutumwa, AEE, naho muri 2008 yayoboye Paruwasi ya Saint Etienne mu Biryogo ahava ajya kuyobora Paruwasi ya Remera aheruka gusezererwamo mu cyumweru gishize agiye mu kiruhuko cy'izabukuru.

Akiri mu nshingano, yagiye arangwa n'inyigisho zuzuye ukuri, zisunikira abantu kwegera Imana no kwicisha bugufi, ibyo yakundiwe n'abatari bake.

Pasiteri Rutayisire yakoze indi mirimo no hanze y'itorero, irimo kuba Komiseri muri komisiyo y'igihugu yari ishinzwe ubumwe n'ubwiyunge, akaba n'umwarimu mu mashuri yisumbuye na kaminuza.

Pasiteri Antoine Rutayisire ubwo yasezerewe kuba umushumba w'Itorero rya Angilikani Paruwasi ya Remera tariki ya 4 Kamena 2023, asigira inkoni pasiteri Emmanuel Karegesa, yavuze ko nubwo agiye mu kiruhuko cy'izabukuru, azakomeza kubwiriza Ijambo ry'Imana kuko ari wo umuhamagaro we, nk'uko Kigali Today ibitangaza.


Pasiteri Antoine Rutayisire n'umugore we Pasiteri Kayitesi Peninah, bamaranye imyaka 32 mu rushako.

Ati: 'Ntabwo umuntu ajya mu kiruhuko cy'izabukuru kubera ko ananiwe ikigomba guhinduka nuko ntazaba nyobora Paruwasi ariko imiromo yose ya Pasiteri nzakomeza kuyikora. 

Nubwo nsezeye muri Paruwasi nkajya mu muryango wanjye bivuze ko nsezeye ku ntebe y'ubuyobozi, ubu ngiye kuba umukirisitu, ariko nzakomeza imirimo mu itorero, nasezeye ariko ntaho ngiye.'



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130241/ibyo-utabwiwe-ku-mateka-ya-rev-pastor-dr-antoine-rutayisire-uherutse-kujya-mu-kiruhuko-cyi-130241.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)