Ibiciro byo kwinjira ku mukino w'Amavubi na Mozambique byamenyekanye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amatike yo ku mukino ugomba guhuza u Rwanda na Mozambique mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023, yatangiye kugurishwa.

Ni umukino w'umunsi wa 5 w'itsinda L aho u Rwanda ruri kumwe na Senegal, Mozambique ndetse na Benin.

Uzaba ku wa Gatandatu w'icyumweru gitaha tariki ya 18 Kamena 2023 ukaba uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Ibiciro byo kuri uyu mukino mukino bikaba byamaze gutangazwa ndetse n'amatike akaba yatangiye kugurishawa.

Ni amatike ari mu byiciro 3 aho mu myanya y'icyubahiro ari ibihumbi 10, ahatwikiriye ni ibihumbi 5 ni mu gihe ahasigaye ari igihumbi.

Amavubi akaba yarinjiye mu mwiherero ku munsi w'ejo aho yabanje kuwukorera i Kigali yitoreza kuri Kigali Pele Stadium ni mu gihe tariki ya 14 Kamena ari bwo izajya mu Mujyi wa Huye.

Ibiciro by'umukino wa Mozambique yamaze kugera ku isoko



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibiciro-byo-kwinjira-ku-mukino-w-amavubi-na-mozambique-byamenyekanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)