Yannick Mukunzi yongeye kunyeganyeza inshundura, York ntibyagenda neza -Uko abakinnyi b'abanyarwanda bitwaye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Zari impera z'icyumweru nziza kuri bamwe mu bakinnyi b'abanyarwanda bakina hanze yarwo nka Mukunzi Yannick watsindiye ikipe ye, ni mu gihe hari abandi basoje icyumweru mu marira.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri bamwe mu bakinnyi b'abanyarwanda uko bitwaye mu mpera z'icyumweru gishize.

Mukunzi Yannick & Byiringiro Lague

Sandvikens IF ikinamo abanyarwanda 2, Yannick Mukunzi yasoje icyumweru neza batsinda Dalkurd 2-0 ku wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2023. Ni umukino Mukunzi Yannick yabanje mu kibuga ndetse aza no gutsinda igitego cya kabiri cy'iyi kipe ku munota 56.

Yannick akaba yakinnye iminota 77 aho yasimbuwe na Pacha. Byiringiro Lague we yari ku ntebe y'abasimbura. Sandvikens IF ubu iri ku mwanya wa 2 n'amanota 22 mu gihe Dalkurd ya mbere batsinze iifite 24.

Rafael York

Rafael York ku wa Gatanda yakinnye iminota 86 mu mukino ikipe ye ya Gefle IF mu cyiciro cya kabiri muri Sweden yatsinzwemo na Örgryte 3-1.

Gefle ubu iri ku mwanya wa 11 n'amanota 11, Utsikten ya mbere ifite 20.

Mutsinzi Ange Jimmy

Nyuma y'uko tariki ya 24 Gicurasi Mutsinzi Ange Jimmy na FK Jerv batsinze 3-0 Mandalskameratene mu gikombe cy'Igihugu, uyu munsi barakina na Hødd muri shampiyona.

Imanishimwe Emmanuel Mangwende

Mangwende na FAR Rabat tariki ya 24 Gicurasi basezerewe na Al Wahda yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu mu gikombe cy'Abarabu ibatsinze 3-0, ni nyuma y'uko bari banganyirije muri Maroc 0-0.

Uyu munsi barasura FUS Rabat mu mukino wa shampiyona w'umunsi wa 26. FAR Rabat niyo iyoboye urutonde n'amanota 54, iraribwa isataburenge na Wydad Casablanca ifite 53.

Emery Bayisenge

Ntabwo Emery Bayisenge ufite ikibazo cy'imvune yari kumwe Gor Mahia ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 27 Gicurasi ubwo ikipe ye yanganyaga na Tusker 0-0 mu mukino w'umunsi wa 31 wa shampiyona ya Kenya.

Mu gihe hasigaye imikino 3 gusa ngo ishyirweho akadomo, Tusker iyoboye urutonde n'amanota 65, Gor Mahia ni iya 2 ifite 64.

Usengimana Faustin

Al Qasim ya Usengimana Faustin iri mu murongo utukura muri Iraq, yaraye itsinze Naft Maysan 2-1.

Ubu iyi kipe ni iya 17 mu makipe 20 n'amanota 32, Al Quwa Al Jawiya ya mbere ifite 62.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yannick-mukunzi-yongeye-kunyeganyeza-inshundura-york-ntibyagenda-neza-uko-abakinnyi-b-abanyarwanda-bitwaye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)