Umutoza wa APR FC yemeje ko umwaka w'imikino ku bakinnyi be batatu ngenderwaho warangiye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa APR FC, Ben Moussa yemeje ko ba myugariro be batatu ngenderwaho batazigera bongera kugaragara muri uyu mwaka w'imikino kubera uburwayi n'imvune.

Abo ni kapiteni wungirije Buregeya Prince, Niyigena Clement ndetse na Niyomugabo Claude.

Niyigena Clement yagize ikibazo cy'uburwayi aho byatangiye bivugwa ko ari Malaria, nyuma ivamo typhoid gusa ibizami byakozwe nyuma byagaragaje afite ikindi kibazo ku buryo atazongera gukina muri uyu mwaka w'imikino.

Buregeya Prince usanzwe ari na kapiteni wungirije w'iyi kipe, aheruka mu kibuga tariki ya 11 Werurwe 2023 mu mukino wa shampiyona wo APR FC yatsinzemo Marines FC.

Kuva icyo gihe ntarasubira mu kibuga kubera imvune yagize muri "Cheville". Na we umwaka we wamaze gushyirwaho akadomo.

Myugariro wo ku ruhande rw'ibumoso, Niyomugabo Claude aheruka mu kibuga ku mukino w'umunsi wa 19 wa shampiyona wo APR FC yatsinzwemo na Rayon Sports 1-0, hari tariki ya 12 Gashyantare 2023.

Uyu musore yakomeje kwitabwaho ndetse abaganga ngo barebe ko yagaruka vuba biranga ndetse mu mpera z'ukwezi gushize yaje kubagwa.

Aba bakinnyi bose umutoza Ben Moussa yemeje ko umwaka w'imikino wabo warangiye azaba atabafite ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro bazahuramo na Rayon Sports tariki ya 3 Kamena 2023.

Clement amaze igihe arwaye
Prince yagize imvune izatuma atongera gukina
Claude we yamaze kubagwa



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-apr-fc-yemeje-ko-umwaka-w-imikino-ku-bakinnyi-be-batatu-ngenderwaho-warangiye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)