Lague yakinnye umukino we wa mbere, York atsindira ikipe ye - Uko amwe mu makipe akinamo Abanyarwanda yitwaye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impera z'icyumweru zagenze neza ku makipe amwe n'amwe akinamo abanyarwanda hanze yarwo, ni nako Byiringiro Lague yakinaga umukino we wa mbere muri shampiyona kuva yakinira Snadvikens IF.

Mukunzi Yannick & Byiringiro Lague

Sandvikens IF ikinamo abanyarwanda 2, Yannick Mukunzi yasoje icyumweru neza itsinda Boden 2-0.

Uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2023, Yannick Mukunzi bitunguranye yaje kuva muri 11 asimbuzwa Kouyaté na we waje gusimburwa na Byringiro Lague ku munota wa 69, wari umukino wa mbere wa Lague muri shampiyona kuva yagera muri iki gihugu. Yannick ntabwo yigeze akina uyu mukino. Sandvikens IF ubu iri ku mwanya wa 3 n'amanota 15 mu gihe Dalkurd na Hammarby Talang ziri imbere zifite 18.

Rafael York

Rafael York yari yabanje mu kibuga mu mukino ikipe ye ya Gefle IF mu cyiciro cya kabiri muri Sweden yaraye inyagiyemo Skövde AIK 4-1. York yatsindiye ikipe ye igitego cya 3 ku munota wa 55 yaje kuva mu kibuga ku munota wa 62 asimbuwe na Eriksson.

Gefle ubu iri ku mwanya wa 7 n'amanota 10, GAIS ya mbere ifite 16.

Mutsinzi Ange Jimmy

Mutsinzi Ange Jimmy yari mu kibuga ubwo ikipe ye ya FK Jerv yanganyaga na Fredrikstad 1-1 mu mukino w'umunsi wa 7 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Norway.

Iyi kipe iri ku mwanya wa 11 n'amanota 7, Sogndal ya mbere ifite 14.

Bizimana Djihad

KMSK Deinze yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi ikinamo Bizimana Djihad utarafashishijwe muri uyu mwaka w'imikino, iheruka mu kibuga tariki ya 12 Gicurasi 2023 batsinda Dender 3-2. Iyi kipe yahise ifata umwanya wa 2 n'amanota 49, Lommel ya mbere ifite 51.

Haruna Niyonzima

Kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima na Al Ta'awon yari mu kibuga ku wa Gatandatu ubwo ikipe ye yatsindaga Al Nasr 2-0. Ubu bari ku mwanya wa 8 n'amanota 17 mu makipe 10, Al Ahli Benghazi ya mbere ifite 28.

Emery Bayisenge

Gor Mahia ya Emery Bayisenge yambuwe umnwanya wa mbere nyuma y'uko ejo hashize yatsinzwe na AFC Leopards 2-1. Tusker niyo yawufashe n'amanota 64 mu gihe Gor yagiye ku wa 2 n'amanota 63. Umukino AFC Leopards ni umukino myugariro Emery Bayisenge uheruka gusinyira iyi kipe yo muri Kenya atari muri 18.

Imanishimwe Emmanuel Mangwende

Ntabwo impera z'icyumweru zagendekeye neza Imanishimwe Emmanuel [Mangwende] wa FAR Rabat muri Maroc nubwo yagumye ku mwanya wa mbere n'amanota 64. Iyi kipe ku wa Gatandatu yatsinzwe na FUS Rabat 1-0, ni umukino Mangwende yakinnye.

Rubanguka Steve

Umunyarwanda, Rubanguka Steve ku Cyumweru yari mu kibuga mu mukino ikipe ye ya FC Zimbru muri Moldova yatsinzwemo na Petrocub 2-1. FC Zimbru ya Rubanguka iri ku mwanya wa 3 n'amanota 11, Sheriff ya mbere ifite 21.

Meddie Kagere

Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Meddie Kagere ntabwo byagenze neza nyuma y'uko tariki ya 12 Gicurasi yatsinzwe na Azam FC 2-0, yahise itakaza umwanya wa 3 muri shampiyona wafashwe na Azam. Igikombe cyo cyamaze kubona nyiracyo, ni Yanga yamaze kucyegukana.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/lague-yakinnye-umukino-we-wa-mbere-york-atsindira-ikipe-ye-uko-amwe-mu-makipe-akinamo-abanyarwanda-yitwaye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)