Umunyabigwi wa Paris Saint-Germain Pedro Paul... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu taliki 26 Gicurasi 2023 nibwo uyu mugabo yageze ku kibuga cy'indege i Kanombe.

Ibimuzanye harimo gukora ubukerarugendo ahantu nyaburanga hatandukanye ndetse no kugira ibyo amenya ku muco nyarwanda  binyuze mu masezerano igihugu cy'u Rwanda gifitanye na Paris Saint-Germain yo kwamamaza ubukerarugendo abakinnyi bambara 'Visit Rwanda' ku myambaro yabo.

Pedro Pauleta w'imyaka 53 kandi azakurikirana umukino wa Basketball Africa League uba kuri uyu wa Gatandatu muri BK Arena aho ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri  icakirana na AS Dounaes yo muri Senegal. 

Uyu mugabo wahoze aconga ruhago yageze muri Paris Saint-Germain muri 2003 ahava muri 2008, aha ni naho benshi bamumenyeye bitewe n'akazi gakomeye yakoraga muri iyi kipe. 

Yayikiniye imikino 168 atsindamo ibitego 76 ndetse yanatwaranye nayo ibikombe 2 bya Coupe de France ndetse n'ikindi 1 cya Coupe de la Ligue. Ikipe y'igihugu ya Portugal yo yayikiniye kuva mu 1997 kugeza muri 2006, yahakinnye imikino 88 atsinda ibitego 47.


Pedro Pauleta yamaze gusesekara mu Rwanda

Mu bimuzanye harimo no kureba umukino wa nyuma wa BAL




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129834/umunyabigwi-wa-paris-saint-germain-pedro-pauleta-ari-mu-rwanda-129834.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)