Burundi: Abaturage 61 birukanwe mu ntara ya Bururi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abategetsi mu ntara ya Bururi birukanye abaturage 61 babaga muri iyi ntara babapakira mu modoka ya polisi babasubiza iwabo bakeka ko baba aribo bateza umutekano muke mu ntara.

Abenshi muri aba birukanwe bakoraga utuzi duciriritse muri iyi ntara harimo guhingira abandi, gutwara imizigo n'ibindi.

Aba baturage bava mu ntara za Gitega na Karusi mu gihugu hagati ndetse n'abategetsi bavuze ko abashaka kuza kuba muri iyi ntara ya Bururi bagomba kuzana ibyangombwa bahawe n'ubutegetsi bwaho batuye byerekana ko aria bantu b'inyangamugayo.

Ikinyamakuru SOS Media cyanditse ko umupolisi wagihaye amakuru yakibwiye ko babanje kubafunga icyumweru, kuwa kane babapakira imodoka buri wese yerekezwa iwabo.

Igipolisi cy'u Burundi kivuga ko mu mezi 2 ashize muri iyi ntara habaye urugomo n'ubwicanyi ndetse abantu 10 barishwe kandi ababishe bakaba bataramenyekana kugera ubu ngo iperereza riracyakomeje, hagakekwa ko abantu baba muri iyi ntara ya Bururi batagira icyo bakora n'ikibaranga baba bihishe inyuma y'uwo mutekano muke.Mu cyumweru gishize ministre w'umutekano w'imbere mu Burundi yavuze ko ubugizi bwa nabi bubera mu ntara ya Bururi bwaburiwe izina.

The post Burundi: Abaturage 61 birukanwe mu ntara ya Bururi appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/05/27/burundi-abaturage-61-birukanwe-mu-ntara-ya-bururi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=burundi-abaturage-61-birukanwe-mu-ntara-ya-bururi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)