Ubumenyi bucagase bwagaragajwe mu byenyegeza ubushomeri mu rubyiruko rwa Afurika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byagarutsweho mu Nama Mpuzamahanga y'Umurimo y'iminsi itanu yatangiye i Kigali kuri uyu wa 15 Gicurasi 2023.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya 19 yateguwe ku bufatanye bw'u Rwanda n'Umuryango Mpuzamahanga wita ku Murimo (International Labor Organization:ILO).

Yitabiriwe n'abaminisitiri, abanyepolitiki, abahagarariye amashyirahamwe y'abakozi, Imiryango Mpuzamahanga, Imirango Itegamiye kuri Leta, za Kaminuza n'Ibigo by'Ubushakashatsi na Sosiyete Sivile.

Inama 18 zabanjirije iyi zabereye mu bihugu bitandukanye ku Mugabane wa Afurika zihuza abakozi n'abandi bafatanyabikorwa bavuye muri Afurika, Amerika, Aziya, n'u Burayi. Intumbero y'inama nk'izi ni ukungurana ibitekerezo no gusangira ubunararibonye mu bijyanye n'iterambere ry'umurimo.

Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo mu Rwanda, Kayirangwa Rwanyindo Fanfan, wafunguye iyi nama, yavuze ko ari umwanya mwiza wo guhanahana amakuru ku byakozwe neza, kugaruka kuri politiki n'ingamba zigamije guteza imbere umurimo mu nzego za Leta n'iz'abikorera.

Yavuze ko 'Ubumenyi budahuye n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo ari imbogamizi mu guhanga imirimo itanga umusaruro ufatika kandi bigira ingaruka ku bukungu bw'ibihugu.'

Yavuze ko ubumenyi buke butuma abantu batabasha guhatana mu nzego z'imirimo bigatuma batakaza amahirwe aganisha ku guhanga umurimo.

Minisitiri Rwanyindo yavuze ko muri urwo rwego Guverinoma y'u Rwanda iri gushyira mu bikorwa ingamba zigamije guteza imbere ubumenyi buganisha ku guhanga umurimo binyuze mu gushyira ingufu mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro nka rumwe mu nzego z'ingenzi mu kuzana impinduka mu bukungu igihugu cyifuza.

Ati 'Tuzakomeza kongera uburyo abantu babona ubumenyi bufite ireme binyuze mu gushyiraho porogaramu zihura n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo muri iki gihe.'

Umuyobozi Mukuru Wungirije mu Muryango Mpuzamahanga wita ku murimo, ILO, akaba anashinzwe Afurika, Cynthia Samuel Olonjuwon, yavuze ko ibijyanye n'iterambere rya Afurika bikwiye kuva mu magambo bigashyirwa mu bikorwa.

Kuri we ibyaro bikwiye kuba ahantu hafasha mu guhanga imirimo aho kuba ahagenewe inzuri no guturwa n'abakene. Ni ahantu abaturage bagera kuri 50% bishimira kubaho ubuzima bwiza ndetse kuva mu cyaro bikaba amahitamo aho kuba ikintu cya ngombwa. Abahungu n'abakobwa bakwiye kuba bafite imirimo ibateza imbere aho kuba ibasubiza inyuma.

Yakomeje avuga ko niba mu 2030 umubare w'abaturage bageze igihe cyo gukora uziyongeraho 40% hagomba kugira igikorwa kugira ngo ubwiyongere bw'abaturage butazaba umuzigo ahubwo buzabe ari amahirwe ku bihugu. Ati 'Ibi bivuze ko ibintu bidakwiye gukomeza gukorwa nk'uko bisanzwe. '

Mu bibazo byugarije urwego rw'umurimo muri Afurika hari ko hari urubyiruko rutibona ku isoko ry'umurimo kubera ko nta bumenyi cyangwa amahugurwa bahawe. Ibi bituma benshi bisanga mu mirimo itanditse cyangwa iyo bahembwamo intica ntikize.

Yakomeje agira ati 'Muri make gukemura ikibazo cy'imirimo ihesha agaciro muri Afurika ni ikintu cy'ingenzi tugomba guhangana na cyo. Ibihugu n'imiryango nterankunga bigomba kugifatanya.'

Umuyobozi ushinzwe uburezi muri Banki Nyafurika y'Iterambere, Hendrina Doroba, yavuze ko uko abaturage biyongera ari na ko urubyiruko rwinjira mu bushomeri rwiyongera.

Yavuze ko muri 83% by'urubyiruko rwinjira ku isoko ry'umurimo muri Afurika yo Munsi y'Ubutayu bwa Sahara bakomeza kuba abashomeri n'ababonye akazi bakora mu mirimo iciriritse. Ibyo ngo ntibidindiza iterambere ry'ubukungu gusa ahubwo biteza umutekano.

Imibare yavuye mu isesengura ku miterere y'isoko ry'umurimo rikorwa n'Ikigo cy'Ibarurishamibare mu Rwanda, ryakozwe mu gihembwe cya kane cy'umwaka ushize wa 2022, igaragaza ko ubushomeri bukomeje kuzamuka by'umwihariko mu cyiciro cy'urubyiruko ruri hagati y'imyaka 16 na 30 (29,7%).

Afurika y'Epfo ni cyo gihugu gifite ijanisha riri hejuru ry'ubushomeri ku Isi muri uyu mwaka wa 2023 (35,6%) hashingiwe ku bipimo bya IMF.

Iyi nama ni urubuga rwo kungurana ibitekerezo no gusangira ubunararibonye mu bijyanye n'iterambere ry'umurimo
Iyi nama Mpuzamahanga yiga ku murimo ibaye ku nshuro ya 19, yitabiriwe n'abaturutse mu bihugu bya Afurika no hanze yayo
Minisitiri Rwanyindo yavuze ko ubumenyi budahuye n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo ari imbogamizi mu guhanga imirimo itanga umusaruro ufatika kandi bigira ingaruka ku bukungu bw'ibihugu
Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, ni we wafunguye iyi nama ku mugaragaro
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa ILO akaba anashinzwe Akarere ka Afurika, Cynthia Samuel Olonjuwon, yavuze ko ibijyanye n'iterambere rya Afurika bikwiye kuva mu magambo bigashyirwa mu bikorwa
Umuyobozi ushinzwe Uburezi muri Banki Nyafurika y'Iterambere, Hendrina Doroba, yavuze ko uko abaturage biyongera muri Afurika ari na ko urubyiruko rwinjira mu bushomeri rwiyongera

Amafoto:Igirubuntu Darcy




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubumenyi-bucagase-bwagaragajwe-nka-nyirabazana-w-ubushomeri-bwugarije

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)