Perezida w'Umutwe w'Abadepite yagaragaje ko kudafata kimwe abenegihugu biganisha igihugu mu icuraburindi (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa yatanze ubwo yari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by'umwihariko abiciwe ku Musozi wa Karambi mu Kagari ka Kayumbu, Umurenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille, yavuze ko gahunda yo kwibuka ihuriza hamwe Abanyarwanda kugira ngo babonereho umwanya wo kugaya ubutegetsi bubi bwimakaje ivangura n'amacakubiri mu bana b'u Rwanda.

Yagize ati 'Amasomo dukuramo atugaragariza ko iyo abenegihugu badafatwa kimwe, igihugu kitagendera ku mategeko, bitinde bitebuke biba biganisha igihugu mu icuraburindi. Nimuze rero twese duharanire kujya imbere, turwanya icyo ari cyo cyose cyashaka kudusubiza inyuma.'

'Ni umwanya wo kwereka urubyiruko rwacu rutabaye muri ariya mateka mabi, ibibi byakozwe n'ubutegetsi bubi, ari nako turugaragariza imyifatire, imvugo n'imitekerereze bikwiye Umunyarwanda nyawe ukunda igihugu.'

Yibukije urubyiruko rutabaye mu mateka mabi kurangwa n'imyifatire mu rwego rwo kubereka imyifatire, imitekerereze ikwiye Umunyarwanda nyawe ukunda igihugu cye kandi ushishikajwe no kukirinda ndetse no kugikorera kikagera ku iterrambere.

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yagaragaje ibintu bine byafasha kugira ngo amahano ya Jenoside atazongera kuba ukundi mu Rwanda.

Ni ukubika no gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyikumira, gushaka imibiri y'abishwe muri Jenoside itaraboneka no kuyishyingura mu cyubahiro no gukomeza gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

Muri uyu muhango kandi hazirikanwe Abatutsi bagiye bavanwa hirya no hino bakaza kwicirwa mu gishanga cy'Akagera ubundi bakajugunywa mu rufunzo ndetse n'abagize basangwa bihishemo bakicwa n'Interahamwe.

Perezida w'Umutwe w'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Mukabalisa Donatille, yagaragaje ko kudafata kimwe abenegihugu biganisha igihugu mu icuraburindi
Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye
Inzego z'umutekano zitabiriye iki gikorwa
Abayobozi mu nzego zitandukanye bunamiye Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu rufunzo
Abakiri bato batabaye mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi basabwe kugira inyota yo kuyamenya kugira ngo baharanire ko ibyabaye bitazongera
Abaturage batandukanye bifatanyije n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Musozi wa Kayumbu
Hashyizwe indabo mu rufunzo mu rwego rwo guha icyubahiro Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-w-umutwe-w-abadepite-yagaragaje-ko-kudafata-kimwe-abenegihugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)