Rwasamanzi Yves yaje i Kigali kwiga uko batsi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa Gatandatu w'icyumweru gishize, kuri sitade ya Kigali Pele Stadium, habaye umukino wa 1/2 wo kwishyura mu mikino y'igikombe cy'Amahoro, umukino warangiye ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye, inganyije na Mukura Victory Sports igitego 1-1, ndetse Rayon Sports ihita igera ku mukino wa nyuma ku giteranyo cy'ibitego 4 kuri 3.

Uyu mukino warebwe n'ingeri zitandukanye zirimo n'abatoza b'ikipe y'igihugu Amavubi, ndetse n'abatoza b'amakipe akina icyiciro cya mbere n'icyiciro cya kabiri mu Rwanda. 

Ahagana mu mbavu z'imyanya y'icyubahiro, mu kaboko k'iburyo, hagaragagaye umutoza Rwasamanzi Yves usanzwe utoza ikipe ya Marine FC, ari kumwe na Gatera Mussa utoza ikipe ya Gorilla FC.

Gatera Mussa arimo kwereka Rwasamanzi intege nke za Rayon Sports 

Nk'umunyamakuru wabakurikiranye, akenshi aba batoza bombi bagaragaye bari kuganira ku biri kubera ku kibuga, ndetse no ku mikinire ya Rayon Sports. Gatera Mussa niwe mutoza waherukaga gutsinda Rayon Sports, aho yayitsindiye kuri Kigali Pele Stadium ibitego 3-1, ndetse Rayon Sports ihita iva ku gikombe cya shampiyona.

Marine FC, ubwo shampiyona iraba igarutse mu mpera z'iki cyumweru, irakirwa na Rayon Sports mu mukino si musiga, Marine FC igomba gutsinda kugira ngo yizere kuguma mu cyiciro cya mbere.

Aba batoza bombi bicaranye iminota 90 ndetse barebera hamwe umukino 

Abatoza b'ikipe y'igihugu Amavubi nabo bari bitabiriye uyu mukino bicaye inyuma ya ba Gatera 



Gatera yanyuzagamo akongera akereka Rwasamanzi uko byakagenze Â 

Aba batoza bombi baraziranye kuko bakoranye mu makipe y'abato umwe yungirije undi 

Umukino warangiye Rayon Sports inganyije na Makura igitego kimwe kuri kimwe

Gatera Mussa ni we wakuye Rayon Sports ku gikombe cya shampiyona 2022-23



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129413/rwasamanzi-yves-yaje-i-kigali-kwiga-uko-batsinda-rayon-sports-amafoto-129413.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)