RDC yikubise agashyi ku kibazo cy'impunzi z'Abanye-Congo ziri mu Rwanda? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nyuma y'inama yahuje izi mpande eshatu yabereye i Genève mu Busuwisi ku biro ry'ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe impunzi, ikaba yigaga ku kibazo cy'impunzi z'abanye Congo bari mu Rwanda ndetse n'iz'abanyarwanda bari muri Congo.

Yatumijwe n'Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Umuryango Mpuzamahanga ryita ku Mpunzi (HCR), Filippo Grandi, yitabirwa n'Itsinda rya RDC ryari riyobowe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Christophe Lutundula naho iry'u Rwanda riyobowe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by'ubutabazi, Kayisire Marie Solange n'abandi.

Yari igamije kuganira kuri gahunda yo gucyura impunzi z'abanye-Congo bari mu Rwanda n'abanyarwanda bari muri Congo ku bushake, gufasha abashaka kuguma muri ibyo bihugu kwisanga mu bandi ndetse n'amasezerano y'inyabutatu yo mu 2010.

Imyanzuro y'iyi nama, irimo ko ibihugu byombi byiyemeje 'gukurikirana iyubahirizwa ry'amasezerano y'inyabutatu ya Tariki 17 Gashyantare 2010, Guverinoma y'u Rwanda yasinyanye n'iya RDC ndete na UNHCR ku bijyanye no gucyura impunzi z'Abanye-Congo ziri mu Rwanda ndetse n'iz'abanyarwanda bari muri RDC kandi ibiyateganyijwe bikubahirizwa'.

Byiyemeje kugirana ibiganiro byubaka bigamije gushyiraho uburyo buboneye bufasha abashaka gutahuka mu gihugu no kuzirikana uburenganzira bwo gutahuka ku bushake kw'impunzi n'amahame yo kubacungira umutekano.

Ibihugu kandi byiyemeje gukemura inzitizi zishoboka zijyanye n'umutekano w'abatahuka, kubafasha kwisanga mu muryango ndetse no gutanga amakuru ku mibereho yabo. Hari ugukomeza guha ubuhungiro ababukeneye no kubitaho nk'uko amahame mpuzamahanga abiteganya.

U Rwanda, RDC na UNHCR bemeje bazahurira i Nairobi mu kwezi kumwe uhereye igihe iri tangazo risohokeye mu nama yo ku rwego rwa tekiniki yiga ku gushyiraho uburyo bwo gusubukura ibyiyemejwe masezerano ya 2010 na gahunda y'inama zo gushakira igisubizo kirambye ikibazo cy'impunzi mu bihugu byombi.

Iyi nama kandi iziga ku gusubukura uburyo bwo gufasha impunzi z'abanye-Congo n'iz'abanyarwanda zishaka gutahuka bigendanye n'ibiteganywa n'amasezerano yo mu 2010.

Kuva mu 1996, u Rwanda rwakiriye ibihumbi by'impunzi z'abanye-Congo, kugeza ubu ababarirwa mu 4000 batahutse mu 2003, nta kundi gutahuka ku bushake kwabayeho bikozwe na Leta cyangwa UNHCR.

Amasezerano y'inyabutatu yasinywe, amaze imyaka atarashyirwa mu bikorwa.

Amasezerano kandi ya Luanda yo kuwa 11 Mutarama 2023, yasabye RDC gufasha impunzi z'abanye-Congo gutahuka, icyakora, Abaminisitiri babiri b'iki gihugu uw'uburezi Muhindo Nzangi Butondo n'uw'itumanaho Patrick Muyaya bihakanye abaturage babo bakomeje kuba mu buzima bubi bw'ubuhunzi.

Ibi byerekana ko guverinoma ya RDC 'itumva ko itegetswe guha ituze n'agaciro abaturage bayo bakomeje kubaho nabi mu nkambi nyinshi mu karere'.

U Rwanda ntiruteganya kwirukana cyangwa guhagarika kwakira impunzi z'abanye-Congo ariko ntiruhwema gusaba umuryango mpuzamahanga gufata inshingano zo gushaka igisubizo kirambye ku mpunzi z'abanye-Congo zibagiranye.

U Rwanda ni igihugu gifite isura nziza yo kwakira neza no guha ituze abagihungiyemo bari mu kaga. Rumaze guha ubuhungiro impunzi zirenga ibihumbi 130 ziturutse mu bihugu byinshi, harimo abarenga ibihumbi 80 bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Hari n'abandi batanditse.

Hari impunzi z'abanye-Congo ziba mu mijyi n'iziba mu nkambi zitandukanye. Inkambi ya Kiziba irimo abagera ku 15.762, iya Nyabiheke irimo 12.923, iya Kigeme icumbikiye 14.622, iya Mugombwa ni 11.546, iya Mahama ibamo 19.191, muri Kigali haba 946 naho Nyamata haba batatu.

Imibare yerekana ko mu mpunzi z'abanye-Congo ziri mu Rwanda, abatarengeje imyaka 17 bangana na 50%, abafite hagati ya 18-59 ni 45% naho abayirengeje ni 5%.

86.6% by'izi mpunzi zahunze zituruka muri Kivu y'Amajyaruguru, 8.4% baturutse muri Kivu y'Amajyepfo, 1.6% baturutse muri Haut Katanga naho 1.4% baturutse mu bindi bice.

Nyuma y'imyaka myinshi yo kwirengagiza nkana no guhakana ko hari impunzi z'abanye-Congo ziri mu Rwanda, muri Werurwe 2023, Guverinoma ya RDC yatangaje ko inteko ishinga amategeko izemeza vuba umwanzuro ugenga uburyo bwo gucyura impunzi z'abanye-Congo ziri mu Rwanda.

Abashaka ubuhungiro barakirwa

Ibibazo by'umutekano muke biri mu Burasirazuba bwa RDC, byatumye mu Ugushyingo 2022 abashaka ubuhungiro mu Rwanda biyongera. Kugeza tariki 7 Gicurasi 2023, u Rwanda rwari rumaze kwakira abagera ku 6.838 bashaka ubuhungiro, barimo 1.760 boherejwe mu nkambi ya Mahama abandi 5.078 bashyirwa mu kigo cy'agateganyo cya Nkamira mu karere ka Rubavu.

Kubona aho gutura ku mpunzi ni cyo gisubizo kirambye gishoboka. Kuva mu 2005 kugeza uyu munsi, hari impunzi z'abanye-Congo 24.976 zagiye gutura mu bindi bihugu birimo; Leta zunze Ubumwe za Amerika, Norvège, u Bufaransa, Canada, Denmark, u Buholandi, Finland na Australia kandi birakomeje.

Bitewe nuko amategeko y'u Rwanda ajyanye n'impunzi atanga uburenganzira bwo guhabwa ubwenegihugu, hari bake bemeye kubuhabwa kuko bashakanye n'abanyarwanda.

Ku rundi ruhande, mu myaka irenga 25 ishize u Rwanda rwashyize imbaraga mu gucyura impunzi, aho kuva mu 1994 kugeza ubu abagera hafi kuri miliyoni 3.5 batahutse cyane cyane abaturutse muri RDC kandi bafashijwe kwisanga mu muryango.

Kuva mu 2009, UNHCR yafatanyije n'u Rwanda mu gucyura impunzi, aho hatashye 97.398 hagati ya 2009 na 2022. Muri bo, 92% baturutse muri RDC. U Rwanda kandi rwakuyeho sitati y'ubuhunzi kuwa 31 Ukuboza 2017, kuva icyo gihe hatahutse 7.477.

Muri gahunda zo kubasubiza mu muryango, abahungutse bahabwa ubufasha burimo ubwishingizi bw'ubuzima bw'umwaka, amafaranga angana n'amadolari 250 ku muntu mukuru n'amadolari 150 ku mwana, ibiribwa by'amezi atatu n'ibindi.

Iyo basubiye aho bari batuye, bafashwa kwigishwa gahunda za leta nk'iz'imibereho myiza, kwiyandikisha mu irangamimerere, uburezi n'izindi.

Imibare ya UNHCR yerekana ko RDC icumbikiye impunzi z'abanyarwanda 210.067 kandi iki gihugu ntabwo kiremeza amasezerano akuraho ubuhunzi ku banyarwanda.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdc-yikubise-agashyi-ku-kibazo-cy-impunzi-z-abanye-congo-ziri-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)