Abadepite batoye itegeko rihana ibyaha by'iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abadepite n'abari bahagarariye Guverinoma muri rusange bagaragaje ko iri tegeko rizaca intege abakora ibi byaha. Rije risimbura iryo mu mwaka wa 2019.

Perezida wa Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano, Bugingo Emmanuel, avuga ko gushyiraho itegeko rishya bizakuraho ibyuho byagaragaraga mu ryari risanzweho.

Yagize ati 'Ibihano ku iyezandonke harimo igifungo cy'imyaka 10 itarengeje imyaka 15 ariko na ya ndonke yejejwe agatanga ihazabu yikubye inshuro zishobora kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke yejejwe.'

'Gutera inkunga iterabwoba byo imyaka iragenda ikagera muri 25, ni kimwe no gutera inkunga ikwirakwizwa ry'intwaro kirimbuzi kandi ikindi cyashyizwe muri iri tegeko ni uko kiriya cyaha kidasaza.'

Iri tegeko rigizwe n'ingingo 73 zose zikaba zatowe n'Abadepite ku bwiganze busesuye.

Umuyobozi Mukuru w'Urwego Rushinzwe Ubutasi ku Mari (FIC), Gashumba Jeanne Pauline, avuga ko nubwo ibi byaha bihari mu Rwanda n'ubwo bitaragera ku rwego rwo hejuru.

Ashimangira ko iri tegeko rizarushaho gufasha inzego zitandukanye zifatanya gukumira bene ibi byaha.

Ati 'Aha bishatse kuvuga ko iterabwoba akenshi ntabwo ryabaho hatabayeho abaritera inkunga, ibyo rero ni ibyaha bigendana, niba mu gihugu cyacu dufite ibyaha by'iterabwoba byagiye biboneka, bivuze ngo haba harabayeho uburyo bwo kubitera inkunga kugira ngo bibashe kubaho.'

'Iri tegeko rero rirateganya uburyo bwo gukumira n'uburyo bwo guhana kandi byose biba bigamije kugira ngo igihugu cyacu kibashe kubaho kirinzwe kitarimo ibyo byaha.'

Ibyaha by'iyezandonke, gutera inkunga ibikorwa by'iterabwoba no gukwirakwiza intwaro za kirimbuzi bikorwa akenshi amafaranga ava muri bene ibi bikorwa akoreshwa mu buzima busanzwe nko mu ma banki.

Akoreshwa kandi mu kugura imitungo inyuranye n'ibindi bikorwa by'ubukungu nyamara ari amafaranga yabonetse ari uko hakozwe ibyaha, ari yo mpamvu ibihugu binyuranye bifatanya mu kubirwanya.

Abagize Inteko Rusange batoye itegeko rihana ibyaha by'iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-batoye-itegeko-rihana-ibyaha-by-iyezandonke-no-gutera-inkunga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)