Rayon Sports WFC yegukanye igikombe itsinze I... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023, saa cyenda z'amanywa kuri sitade y'Akarere ka Bugesera habereye umukino wa nyuma wa shampiyona y'icyciro cya kabiri mu Bari n'abategarugori.

Amakipe abiri yageze kuri uyu mukino wa nyuma ni Rayon Sports WFC ndetse na Indahangarwa WFC.

Rayon Sports WFC yageze ku mukino wa nyuma, nyuma yo gusezerera Nasho WFC n'aho Indahangarwa WFC yo yahageze nyuma yo gusezerera APR WFC mu mikino ya 1/2.

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports WFC babanje mu kibuga ni: Niyonsaba Jeanne, Uwase Andersene, Uwanyirigira Sifa, Mukantaganira Joseline, Mukeshimana Dorothee, Mukeshimana Jeannette, Kalimba Alice, Uwamariya Dianne, Umuhoza Angelique, Judith Ochienge Atieno na Imanizabayo Florence.

Abakinnyi 11 ba Indahangarwa WFC babanje mu kibuga ni: Muhimpundu Diane,Mushimiyimana Marie Claire, Uwimana Egide,Bampire Josiane,Mukaneza Jose,Uwase Benigne,Uwiduhaye,Tuyishinire Hariette,Izabayo Clemence,Izere Jovia na Nyiranziza Oliva.

Abakinnyi ba Indahangarwa nibo batangije umukino ariko nta masegonda yamaranye umupira kuko abakinnyi ba Rayon Sports WFC bahise bawifatira batangira gusatira.

Ku munota wa 2 gusa Judith Ochienge Atieno yahise abona buryo arekura ishoti akoresheje umutwe ariko umupira ujya hanze.

Rayon Sports WFC yakomeje gusatira cyane ubona ishaka igitego hakirikare ari nako abakinnyi barimo Mukantaganira Joseline na Imanizabayo Florence bakomeza kubona uburyo . 

Uwiduhaye wa Indahangarwa WFC niwe wenyine wari uri mu rubuga rwa Rayon Sports WFC bityo yabonaga imipira ariko ntagire icyo ayibyaza kuko bahitaga bayimwaka.


Judith Ochienge Atieno yishimira igitego yatsinze

Ku munota wa 12 myugariro wa Indahangarwa WFC Bampire Josiane yari atsinze igitego bitunguranye aho yarekuye ishoti ari mu kibuga hagati maze umupira uragenda ku bw'amahirwe macye unyura hejuru y'izamu gato cyane. 

Ku munota wa 20 Rayon Sports WFC yafunguye amazamu ku gitego cyiza cyari gitsinzwe na Judith Ochienge Atieno ahawe umupira na Uwanyirigira Sifa. 

Nyuma yo kubona igitego abakinnyi ba Rayon Sports WFC batangiye guhata amashoti mu izamu rya Indahangarwa WFC ariko imipira ikanyura ku ruhande.

Umukino wakomeje gukinirwa mu kibuga hagati ariko abakinnyi ba Rayon Sports WFC bakomeza kugerageza gushaka igitego cya 2 ariko kukibona biranga bituma igice cya mbere kirangira bikiri igitego 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Indahangarwa WFC ibona kufura nziza ariko Izere Jovia ayirekuye Niyonsaba Jeanne ufatita Rayon Sports ahita ayifata neza. 

Abakinnyi ba Indahangarwa WFC bakomeje gukina ubona bahinduye uburyo bw'imikinire gahunda ari ukwihagararaho babuza aba Rayon Sports gutsinda igitego cya 2. 

Ku munota wa 57' Izere Jovia yazamuye koroneri neza maze Tuyishimire Hariette agiye kurekura ishoti umupira awuburaho gato. 

Ku munota wa 62' Kapiteni Mushimiyimana Marie Claire yatsinze igitego cya 2 nyuma y'akavuyo kari kabaye mu rubuga rw'amahina rwa Rayon Sports WFC.

Nyuma yo kwishyurwa byatumye abakinnyi ba Rayon Sport WFC bongera gusatira cyane ariko igitego cy'intsinzi kirabura iminota 90' irangira amakipe yombi anganya 1-1. 

Uku kunganya byatumye hitabazwa Penariti, birangira Rayon Sports WFC yegukanye igikombe itsinze penariti 4-3.

Uko Penariti zatewe

Abateye penariti za Indahangarwa WFC : Mukaneza Jose yayiteye umuzamu ayikuramo,Uwase Benigne yayitsinze, Izere Jovia yayitsinze,Izabayo Clemence yayitsinze, Muhimpundu Diane yayirase, Tuyishimire Hariette yayirase naho Bampire Josiane yayiteye ikubita ku giti cy'izamu ivamo 

Abateye penariti za Rayon Sports: Uwanyirigira Sifa yayitsinze, Mukeshimana Dorothee yayitsinze, Imanizabayo Florence yayitsinze,Nyiransengiyumva Dalice yayirase, Mukeshimana Jeannette yayitsinze, Mukantaganira Joseline yayirase naho Mukeshimana Jeannette yayiteye ikubita ku giti cy'izamu ihita ijya mu nshundura neza.

Undi mukino wari wabaye saa sita zuzuye wo gushaka umwanya wa gatatu, ikipe ya APR WFC niyo yawegukanye itsinze Nasho WFC ibitego 3-1.





Abakinnyi ba Rayon Sports WFC bishimira igitego- Byabafashije kwegukana igikombe 


Mu mwambaro w'uruganda rwa SKOL, Rayon Sports y'abagore yegukanye igikombe





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129352/rayon-sports-wfc-yegukanye-igikombe-itsinze-indahangarwa-wfc-amafoto-129352.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)