Kiyovu Sports yashatse kwihorera ihata umugon... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023, aho ikipe ya APR FC yatsinze Kiyovu biyihesha amahirwe yo kuzakina na Rayon Sports ku mukino uzasiga hamenyekanye ikipe yegukana igikombe cy'Amahoro.

Kiyovu Sports yagerageje uko ishoboye, ariko yananiwe kugera ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro nyuma yo gutsindwa na APR FC ibitego 2-1 biba igiteranyo cy'ibitego 3-2.

UKO UMUKINO WA APR FC NA KIYOVU WAGENZE MURI RUSANGE:

90+4" Umukino wari urangiye.

90+2" Kiyovu Sports yabonye kufura yaewe na Abed umupira ugwa mu rukuta.

90" Umusifuzi yongeyeho iminota 4.

90" Nshuti Innocent yahushije igitego cyari cyabazwe ku mupira umusanze mu rubuga rw'amahina ariko awuteye urenga izamu.

85" Kiyovu Sports yabonye koroneri gusa bayitera nabi umupira ugaruka mu kibuga hagati, Muhozi Fred asubyamo ariko umupira Ishimwe Pierre awufata yitonze.

80" APR FC yahushije igitego ku mupira wari utewe na Itangishaka Blaise ariko habura umuntu ujyaho.

70" Kiyovu Sports imbaraga zanze icyizere cyari cyayashize kandi ariyo kipe yasabwaga ibitego.

igitego Nshuti Innocent yatsinze Kiyovu Sports


Uyu mukinnyi ati "Kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere."

Agahinda kari kose kuri Mvukiyehe Juvenal uyobora Kiyovu Sports. Ntiyiyumvishaga ibiri kuba ku ikipe ye.

58" Kiyovu Sports yasimbuje. Muhozi Fred asimbura Riyaad Norodien watsinze igitego cya Kiyovu Sports.

55" Igitego cya kabiri cya APR FC: APR FC yari yahereye kare igaragaza inyota y'igitego, yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ishimwe Christian ku mupira yakuye mu kibuga hagati azamuka mu ruhande rw'ibumoso, Kimenyi Yves ananirwa gufunga ipoto, Christian ahita aterekamo.

APR FC yagarukanye imbaraga zo hejuru, ndetse yacuritse ikibuga ikambika imbere y'izamu rya Kiyovu Sports. Nta mukinnyi wa Kiyovu Sports watindanaga umupira.

47" APR FC yabonye kufura yatewe na Ishimwe Christian, ariko umupira awurenza izamu.

45" Igice cya kabiri cyatangiye.

45" Igice cya mbere cy'umukuno wahuzaga ikipe ya Kiyovu Sports yakiriye APR FC cyarangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.

44" Igitego cya APR FC: APR FC yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Nshuti Innocent ku mupira wari uturutse muri koroneri.

35" Umukino uri kuva ku izamu ry'ikipe imwe ujya kurindi ubona ko nta guhagarara.




Nshimiyimana Ismael ari gukina asa nk'aho yavunitse, ashobora kuba ariwe mukinnyi uri busimburwe mbere

Umutoza wa APR FC ntabwo ari kubyumva

31" Kiyovu Sports nayo ihushije igitego ku mupira wari uzamukanwe na Serumogo, ahereza Abed washyizeho umutwe ariko umupira ugwa mu shundura zo hejuru y'izamu.

28" APR FC yongeye guhusha igitego ku mupira ukaswe na Omborenga Fitina, uca muri ba myugariro ba Kiyovu Sports usanga Roboneka wari uhagaze wenyine ariko umupira awutera nabi, ndetse urongera ugera kuri Mugishi Gilbert nawe awuteye ujya hanze. ibitego APR FC iri guhusha ishobora kibizira.

27" Nshimiyimana yagarutse mu kibuga, abaganga bamwitayeho.

25"Nshimiyimana Ismael yakorewe ikosa na Ruboneka, ndetse asohoka nk'aho yababaye. Abafana ba Kiyovu Sports bagize ubwoba bw'uko uyu mukinnyi atagaruka.

20" APR FC yahushije igitego ku mupira uzamukanwe na Mugisha Gilbert ariko awuhaye Nshuti Innocent wari imbere y'izamu, umupira awutera hanze

Riyaad ubwo yiteguraga gutera kufura yabyaye igitego




15" Abakinnyi ba Kiyovu Sports bari kugora ikipe ya APR FC ndetse ntabwo bari kubemerera ngo bahererekanye uko babishaka

Abakinnyi 11 Kiyovu Sports yabanje mu kibuga: Kimenyi Yves, Serumogo Ally, Iracyadukunda Éric, Ndayishimiye Thierry, Nsabimana Aimable, Mugiraneza Frodouard, Nshimiyimana Ismael, Riyaad Norodien, Ssekisalbu Erisa, Bigirimana Abed ndetse na Benedata Janvier

10" Igitego cya Kiyovu Sports. Ku mupira wa kufura wari utewe na Riyaad Nordien, ntabwo Ishimwe Pierre yamenye aho umupira unyuze kuko wagiye wikaraga ukubita ipoto atarimo, igitego cya mbere kiba kirinjiye.

02" Kufura ya APR FC. APR FC yatangiye isatira izamu rya Kiyovu Sports, ndetse Mugisha yinjiranye umupira wihuta ariko Serumogo amutereka hasi atarinjira mu rubuga rw'amahina, haboneka kufura ariko itagize icyo itanga

15:04" Umukino uratangiye

reka twongere tubahe ikaze nanone ku mukino wa 1/2 cyo kwishyura mu gikombe cy'amahoro uri guhuza ikipe ya APR FC na Kiyovu Sports.

14:50" Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga: Ishimwe Pierre, Omborenga Fitina, Ynussu, Dieudonne, Ishimwe Christian, Mugisha Bonheur Ruboneka Bosco, Mugisha Gilbert, Alain Kwitonda, Nshuti Innocent ndetse na Yannick Bizimana.





Uyu mukino wa kamarampaka ugiye kuba kuri iki Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023, ubaye nyuma y'umukino ubanza wabereye mu karere ka Bugesera, amakipe yombi akanganya igitego kimwe kuri kimwe (1-1).

Ikipe itambuka hagati ya APR FC na Kiyovu Sports izahura na Rayon Sports ku mukino wa nyuma uteganyijwe tariki 3 Kamena 2023.

Aya makipe agiye guhura n'ubusanzwe ari kurwanira igikombe cya shampiyona, nacyo kizamenya nyiracyo mu mpera z'uku kwezi.


Umukino ubanza amakipe yombi yanganyije Igitego kimwe kuri kimwe bivuze ko Kiyovu Sports ifite igitego kimwe cyo hanze

APR FC yasesekaye ku kibuga


AMAFOTO: Ngabo Serge- InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129348/live-kiyovu-sports-yakiriye-apr-fc-mu-mukino-wo-kwihorera-129348.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)