Perezida Kagame yayoboye Inama y'Abaminisitiri yibanda ku biza byahitanye abantu 131 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko Ibiro by'Umukuru w'Igihugu byabitangaje, iyi nama iri kuba ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 8 Gicurasi 2023, iranasuzuma indi ntambwe igomba guterwa mu gufasha abagizweho ingaruka n'ibyo biza.

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko uretse abantu 131 bishwe n'ibiza byatewe n'imvura nyinshi yaguye mu cyumweru gishize, hakomeretse 104, mu gihe inzu zimaze gusenyuka ari 6392.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Habinshuti Philippe, kuri iki Cyumweru yavuze ko abakomeretse bakomeje gusezererwa mu bitaro.

Yakomeje ati "Mu bakomeretse, 87 bamaze gusezererwa kwa muganga, abandi 14 baracyariyo, tugira inzu zasenyutse zikibarurwa kubera ko n'ubu zimwe ziracyagwa kuko zari zanyuzemo amazi, inzu zigera ku 6392."

"Tugira imihanda minini 14 yangiritse, inganda z'amazi umunani n'inganda 12 z'amashanyarazi, kuri ibyo tukongeraho amashuri yanyuzwemo n'amazi mu byumba bisaga 50, birasenyuka hakaba n'andi anyura mu mashuri tugicungira hafi."

Uretse ibyo bikorwaremezo, hari amatungo yapfuye, imirima yangiritse n'ibyari bihinzeho byari hafi gusarurwa.

Aho abantu bahungiye bakomeje guhabwa ibikoresho nkenerwa by'ibanze kuri site 97 hirya no hino mu turere, bagahabwa ibiribwa, ibikoresho by'isuku n'ibindi.

Yakomeje ati "Gahunda dufite ni uko gahunda zo kubakira aba baturage basenyewe n'ibiza zigomba kuba zarangiye mbere y'uko imvura y'umuhindo itangira."

Ni ibintu ngo bisanzwe bikorwa kuko mu myaka ibiri ishize hubakiwe abaturage 12.000 bakuwe ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Perezida Kagame ayoboye Inama y'Abaminisitiri yibanda ku biza byahitanye abantu 131



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-ayoboye-inama-y-abaminisitiri-yibanda-ku-biza-byahitanye-abantu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)