Perezida Kagame yashimye abakomeje gufata mu mugongo u Rwanda nyuma y'ibiza byahitanye 135 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Mbere, tariki 15 Gicurasi 2023, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.

Ibi biza byo ku wa 2 -3 Gicurasi 2023, byahitanye abantu 135 mu gihe abakomeretse bo ari 110. Muri abo, abamaze gukira ni 97 mu gihe abari mu bitaro ari 13.

Kugeza ubu habarurwa abaturage 20.326 bakuwe mu byabo n'ibi biza aho kugeza ubu bacumbikiwe muri site z'agateganyo 83.

Perezida Kagame yashimye abakomeje kwihanganisha u Rwanda muri ibi bihe bikomeye. Ati 'Turabashimira ko mwabaye hafi mukanafasha Abanyarwanda. Mu gihe dukora ibishoboka byose ngo dusane ibyangiritse tunafasha abarokotse, ubutumwa bwanyu butwibutsa ko tuzatsinda izi nzitizi.'

Guverinoma y'u Rwanda itangaza ko nyuma y'ibyo biza ikomeje kwakira ubufasha butandukanye bwaba ubw'abantu ku giti cyabo ndetse n'ibigo byigenga.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Habinshuti Philippe, yabwiye IGIHE ko 'Hari abantu benshi bari kudufasha baduha ibikoresho bitandukanye, ari abatanga inkunga y'amafaranga, ibikoresho by'ibanze dukeneye gukoresha uwo mwanya ariko ntabwo turi kureba iby'iminsi mike gusa, tugiye kureba n'iby'igihe kirambye.'

MINEMA itangaza ko mu buryo butandukanye bwashyizweho bwo gukusanya inkunga haba kuri nimero ya konti cyangwa kuri telefone, yashyizweho hamaze gukusanywa miliyoni 110 Frw.

Perezida Kagame ku wa Gatanu, tariki ya 12 Gicurasi 2023, yasuye Akarere ka Rubavu by'umwihariko uduce twibasiwe n'ibiza turimo Mahoko, Pfunda na Nyundo.

Umukuru w'Igihugu yasuye abaturage bibasiwe n'ibiza bashyizwe kuri site zirimo iya Nyemeramihigo, Nyamyumba, Kanyefurwe n'iri kuri Vision Jeunesse Nouvelle.

Abaturage baganirije Perezida Kagame ku buzima babayemo, bamugaragariza ibibazo bafite, na we abizeza ko Leta izakomeza kubaba hafi no kubaha ubufasha bwo gukomeza kubagoboka uko ubushobozi buzaboneka.

Izindi nkuru wasoma:

â€" Mu mafoto 100: Ibihe by'ingenzi byaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame i Rubavu ahibasiwe n'ibiza

â€" Uko muhangayitse natwe biraduhangayikishije - Perezida Kagame yahumurije abibasiwe n'ibiza (Amafoto na Video)

â€" Imbamutima z'abaturage bibasiwe n'ibiza basuwe na Perezida Kagame (Amafoto na Video)

Perezida Kagame yasuye Akarere ka Rubavu by'umwihariko uduce twibasiwe n'ibiza turimo Mahoko, Pfunda na Nyundo
Perezida Paul Kagame yashimye abakomeje gufata mu mugongo u Rwanda nyuma y'ibiza byahitanye abantu 135

Amafoto: Igirubuntu Darcy

Video: Mucyo Jean Regis




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimye-abakomeje-gufata-mu-mugongo-u-rwanda-nyuma-y-ibiza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)