Nyamirama: umunyonzi wari utwaye umugezi ufite ihene, bagonzwe na Scania maze uwo munyonzi ahabonera ibisa nk'ibitangaza atigeze abona mu buzima bwe https://wp.me/p7ovfz-UTZ - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyamirama: umunyonzi wari utwaye umugezi ufite ihene, bagonzwe na Scania maze umunyonzi ahabonera ibisa nk'ibitangaza atigeze abona mu buzima bwe.

Imodoka yo mu bwoko bwa Scania yagonze umunyonzi, ararokoka ariko uwo yari atwaye ku igare yahise ahasiga ubuzima n'ihene yari afite.

Ibi byabereye ahitwa i Nyamirama mu Karere ka Kayonza ahagana saa sita z'amanywa zo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gicurasi 2023.

Habumugisha Jean de Dieu nawe wari uri muri uwo muhanda atwaye igare, yabwiye RADIOTV10 dukesha iyi nkuru ko uwo munyonzi yashatse guca kuri iyi modoka gusa yaje kumwahuranya.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP Jean Bosco Kabera yihanganishije umuryango wa nyakwigendera waburiye ubuzima muri iyi mpanuka, aboneraho gusaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y'umuhanda ndetse no kwirinda gutoroka igihe umushoferi akoze impanuka kuko iyo abikoze aba yishyira mu cyaha.



Source : https://yegob.rw/nyamirama-umunyonzi-wari-utwaye-umugezi-ufite-ihene-bagonzwe-na-scania-maze-umunyonzi-ahabonera-ibisa-nkibitangaza-atigeze-abona-mu-buzima-bwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)