Ntuzemere gutsikamirwa ngo ugume hasi – Perezida Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko isomo rikomeye mu buzima kugira ngo umuntu agere ku cyo ashaka, ari ukutemera ko hari imbaraga zimusubiza hasi uko zaba zimeze kose.

Yabitangaje mu kiganiro yahaye abanyeshuri ba Harvard Business School, Ishami ry'ubucuruzi rya Kaminuza ya Harvard yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amashusho yashyizwe hanze binyuze kuri Twitter y'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, agaragaza Perezida Kagame aganira n'abo banyeshuri muri Village Urugwiro i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2023.

Perezida Kagame yabwiye abo banyeshuri ko icyatumye u Rwanda rwongera kwiyubaka rukaba rugeze aho ruri uyu munsi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari uko rwanze gukomeza kuba insina ngufi.

Yagize ati 'Igihugu twasanze cyasenyutse burundu. Abantu barazaga bagatangara bati 'Ese ubu aba bantu bazongera kubyutsa umutwe?' Na bamwe muri twe ni ko bibazaga.'

Yavuze ko no mu buzima busanzwe ariko bigenda, kuko hari aho bigera umuntu akisanga yasubiye hasi, gusa agaragaza ko nta mpamvu yo gucika intege uko byagenda kose.

Ati 'Isomo rya mbere ni uko uko washyirwa hasi kose n'uwo ari we wese cyangwa icyo aricyo cyose, ntuzemere kuguma hasi, shaka uburyo wongera guhagarara.'

Perezida Kagame yavuze ko kutemera guheranwa n'ibibazo ari ko kwihesha agaciro.

Yavuze ko iyo umaze kwiyemeza kudaheranwa n'ibibazo cyangwa ngo ube insina ngufi, hakurikiraho gukora kugira ngo uve aho wari uri.

Ati 'Icya kabiri ni ukwibaza ngo nabigeraho nte? Hari ibintu bikwiriye kuba bihari kugira ngo bigufashe kugera kuri izo ntego. Hari ubwo bwisanzure bugufashe kujya ku ishuri, kugira uburenganzira ku buzima, kubona ibyo kurya, uburenganzira bwo gutekereza ugatanga umusaruro.'

By'umwihariko ku Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko icyatumye hari byinshi bigerwaho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ugukorana n'abaturage bakagira uruhare mu bibakorerwa.

Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi bakunze gutanga imbwirwaruhame ku banyeshuri ba Harvard Business School, agaragaza urugendo rwo kongera kwiyubaka k'u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

The post Ntuzemere gutsikamirwa ngo ugume hasi â€" Perezida Kagame appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/05/16/ntuzemere-gutsikamirwa-ngo-ugume-hasi-perezida-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ntuzemere-gutsikamirwa-ngo-ugume-hasi-perezida-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)