Ntibikwiye ko Ambasaderi wacu imodoka yamupfiraho agatega 'lift' - Abadepite batabarije Abadiplomate b'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byagarutsweho mu biganiro iyi minisiteri yagiranye n'Abadepite ba Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu ku ngengo y'imari izakoreshwa mu 2023/24.

Muri rusange Minaffet izakoresha miliyari 23,2 Frw mu 2023/24 zivuye kuri miliyari 22,9 Frw yari yakoresheje mu 2022/23. Ni mu gihe za Ambasade zo zahawe ingengo y'imari ya miliyari 44,9 Frw.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Biruta Vincent, yagaragarije Abadepite n'izindi nzego by'umwihariko izishinzwe ingengo y'imari, ko mu bibazo bafite kandi bikeneye ingengo y'imari mu buryo bwihutirwa harimo imodoka za ba Ambasaderi zishaje.

Za Ambasade zifite imodoka zishaje ku buryo zikeneye gusimbuzwa harimo iy'u Rwanda i Dar Es Salaam, Addis Ababa, Moscow, Cairo, Paris n'i Londres.

Minisitiri Dr Biruta ati ''Twari twabaze dusanga nibura tubonye miliyoni 500 Frw. Ni ahantu baba bafite imodoka usanga zishaje zisigaye zitwara amafaranga aruta n'ayo wajya wishyura ku mwaka uramutse wikopesheje imodoka.'

'Bikaba ari ibintu biba bigaragara ko ari amafaranga apfa ubusa kandi bikaba bishobora kugutera ipfunwe rimwe na rimwe. Ibaze nka Ambasaderi imodoka imupfiriyeho mu muhanda yagiye kuduhagararira […] ntabwo byaba ari byiza.'
Ni ibintu Abadepite barimo Visi Perezida wa Komisiyo Ishinzwe kugenzura imikoreshereze y'umutungo wa Leta, Uwineza Beline, bavuze ko bikwiye guhabwa umwihariko.

Ati ''Twaba duhisemo ikitari cyiza duhisemo gukomezanya imodoka zimeze gutyo [...] Usibye ko bitatanga isura nziza ku gihugu kuba umuntu yakoresha imodoka ishaje, ariko no guhora usanisha imodoka bigaragara ko ari uguhendesha leta.''

Depite Rwaka Pierre Claver yagize ati ''Ntabwo bikwiye ko Ambasaderi wacu yagera imbere imodoka ikamupfiraho bikaba ngombwa ko atega tagisi, niba ari 'lift' ntiyapfa kuyibona.'

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ingengo y'Imari muri Minecofin, Rehema Namutebe, yavuze ko nabo babona izi modoka za ba Ambasaderi zihutirwa ari nayo mpamvu bizaganirwaho bigashakirwa umuti mu maguru mashya.

Ati 'Ni ingenzi kubona abakozi bacu bari mu bihugu hirya no hino ariko bafite ibibazo nk'ibyo. Twarabiganiriye, turimo kubisuzuma kugira ngo turebe ni iki twakora.''

Minaffet igaragaza ko izi modoka zibonetse zafasha mu koroshya akazi ka ba Ambasaderi ndetse bikaba byatanga isura nziza ku Rwanda mu bijyanye na Diplomasi.

Minisitiri Dr Biruta Vincent yagejeje ku Badepite ibikubiye mu ngengo y'imari y'umwaka utaha ya Minisiteri ayobora
Visi Perezida wa PAC, Uwineza Beline, yasabye ko gusimbuza imodoka zishaje za ba Ambasaderi bihabwa umwihariko
Depite Rwaka Pierre Claver yasabye ko ba Ambasaderi bahabwa imodoka nzima



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntibikwiye-ko-ambasaderi-wacu-imodoka-yamupfiraho-agatega-lift-abadepite

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)