"Nibyo ikirego cyarangiye" Umutoza Adil Mohammed yanyuzwe n'icyemezo FIFA yafashe ku kirego uyu mutoza yari yarezemo ikipe ya APR FC - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023, nibwo Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi FIFA, ryateye utwatsi ikirego cy'umunya Moroc Adil Erradi Mohammed wareze ikipe ya APR FC yamwirukanye mu kazi ko kuyitoza we avuga ko yirukanwe bitanyuze mu mucyo.

Mu kiganiro yagiranye na radiyo BB Umwezi, Adil Mohammed yavuze ko ikirego cyarangiye adateze kujurira ahubwo agiye gushaka indi kipe yabera umutoza.

Yagize ati 'Nibyo ikirego cyarangiye, APR FC ntacyo igomba, nanjye ntacyo nyigomba, ikirego cyarangiye.'

Ikipe ya APR FC yahagaritse Adil, tariki 15 Ukwakira 2022, imushinja guteza umwuka mubi no guhindanya isura y'iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu.



Source : https://yegob.rw/nibyo-ikirego-cyarangiye-umutoza-adil-mohammed-yanyuzwe-nicyemezo-fifa-yafashe-ku-kirego-uyu-mutoza-yari-yarezemo-ikipe-ya-apr-fc/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)