"Ndaho cyane wa mfura we" Urukundo rwongeye ku gurumana hagati y'umuhanzikazi Marina Deborah na Yvan Muziki - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi Marina Deborah ni umwe mubahanzikazi nyarwanda bakomeye cyane kandi bakunzwe ku rwego rwo hejuru gusa uyu muhanzi amaze iminsi agaragaza ko ari mu munyenga w'urukundo hamwe n'undi muhanzi.

Marina Deborah uzwiho kugira igikundiro ari mu munyenga w'urukundo hamwe n'umuhanzi Yvan Muziki bamaranye iminsi ubona ko bari kurebana akana ko mu jisho nk'uko Marina agenda abigaragaza umunsi ku wundi gusa ibi byongeye  kuvugwa cyane ubwo Marina yashyiraga ifoto y'umukunzi we ku rubuga rwa Instagram maze munsi agari ati:' Ndaho cyane wa mfura we'.

Ibi byahise bitangira kuvugisha abakurikirina uyu muhanzikazi ku rubuga rwa Instagram bagaragaza ko bishimiye urukundo rwabo ku rwego rwo hejuru ubwo yashyiraga iyi foto ya Yvan Muziki kuri Instagram yahise anashyiraho indirimbo bakoranye bise ' Intare batinya' akaba ari ndirimbo batuye umukuru w'igihugu cy'u Rwanda.



Source : https://yegob.rw/ndaho-cyane-wa-mfura-we-urukundo-ruragurumana-hagati-yumuhanzi-marina-deborah-na-yvan-muziki/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)