Musanze: Habaye impanuka y'imodoka yanyuze hejuru y'umusore wari umaze gushikuza Terefone mu modoka yari iri muri Gare - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusore yashikuje telefone mu modoka yirukatse ngo acike indi imuca hejuru, aho yahise agagara.

Mu isantere ya Byangabo mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, haravugwa urupfu rw'umusore w'imyaka 18 witwa Tuyambaze, wagonzwe n'imodoka agapfa.

Uyu musore yagonzwe ubwo yirukaga agerageza gutorokana telefoni yari amaze kwambura umuntu ayimushikuje.

Hari saa moya z'umugoroba wo ku wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2023, ubwo umugenzi yari muri taxi muri Gare yo mu isantere ya Byangabo, akibwa telefone ye.

Ngo uwo musore yamucunze ikirahure cy'imodoka gifunguye, anyuzamo ukuboko ashikuza uwo mugenzi telefone ariruka

Ubwo uyu yambukaga umuhanda agwa mu mudoka yavaga i Musanze yerekeza i Nyabihu, ahasiga ubuzima nk'uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Busogo, Ndayambaje Karima Augustin, yabitangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru.

 



Source : https://yegob.rw/musanze-habaye-impanuka-yimodoka-yanyuze-hejuru-yumusore-wari-umaze-gushikuza-terefone-mu-modoka-yari-iri-muri-gare/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)