Miss Ivana Knoll wabaye ikimenyabose mu gikombe cy'Isi cya 2022 ari gutanga akazi ku bantu bazi kwifotoza - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukobwa wabaye ikimenyabose ubwo yitabiraga imikino y'ikirombe cy'Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar, Miss Ivana Knoll ari gutanga akazi ku bantu bazi kwifotoza.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, ahazwi nko kuri story, uyu mukobwa ukomoka muri Croatia, yatanze itangazo avuga ko akeneye abanyamideri bazi kwifotoza.

Yagize ati 'Ndashaka abanyamideri bo kwifotoza ku wa Gatatu muri Miami. Nkeneye abanyamideri b'abagore n'ababagabo, abana b'abahungu bafite imyaka iri hagati 2-4 y'amavuko ndetse n'abana b'abakobwa bafite imyaka hagati 6-8 y'amavuko.' Arenzaho ko ibindi bisobanuro ni ukumwandikira byihariye.



Source : https://yegob.rw/miss-ivana-knoll-wabaye-ikimenyabose-mu-gikombe-cyisi-cya-2022-ari-gutanga-akazi-ku-bantu-bazi-kwifotoza/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)