Menya icyatumye kaminuza y'u Rwanda itanze buruse nke ku banyeshuri uyu (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe hashize iminsi 3 Kaminuza y'u Rwanda isohoye urutonde rw'abemerewe kuyigamo mu mwaka w'amashuri utaha, bamwe mu banyeshuri baravuga ko batunguwe no kudahabwa imyanya kandi bari bafite amanota menshi.

Ku cyicaro gikuru cya Kaminuza y'u Rwanda, abakozi bayo barimo kwakira abanyeshuri baturutse mu bice bitandukanye by'igihugu batabashije kubona imyanya yo mu yagenewe abazatangira mu kwezi gutaha.

Ubuyobozi bw'iyi kaminuza buvuga ko habayeho gusaranganya imyanya mike yabashije kuboneka hagamijwe kwirinda gufata umubare munini w'abanyeshuri utajyanye n'ubushobozi bw'abakozi n'ubw'ibikoresho bihari.

Buvuga ko bwiteguye kwakira abanyeshuri bose bafite ibyo bashaka gusobanuza, ariko ngo abanyeshuri barasabwa kwihanganira umubyigano wagaragaye ku rubuga bareberaho amabaruwa yabo watumye hari bamwe batarayabona kandi baremerewe imyanya muri iyi kaminuza.

Mu kwezi gutaha kwa 6 Kaminuza y'u Rwanda izakira abanyeshuri bashya ibihumbi 8, baziga mu mashami yayo ari hirya no hino.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/menya-icyatumye-kaminuza-y-u-rwanda-itanze-buruse-nke-ku-banyeshuri-uyu-mwaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)