Kitabi Tea Company yibutse abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umuhango wabereye ku Ruganda rw'Icyayi rwa Kitabi ruherereye mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Kitabi ku wa 6 Gicurasi 2023.

Musabyimana Eugenie wari umukozi w'uru ruganda akaba yaranarurokokeyemo, mu buhamya bwe agaragaza inzira y'inzitane yanyuzemo kugira ngo abashe kurokoka nyuma yo kwanga kuba umugore w'abashakaga kumwica.

Ati 'Mbere ya 1990 twabanaga neza dukora akazi neza nta kibazo, ku itariki ya 10 Mata ni bwo bateye hano mu gitondo bica abantu benshi cyane twari twaraye turi hamwe, abasigaye badapfuye ni bwo imidoka yaje iratujyana duhungira ku Kigeme, mbwira abasirikare ko ntari Umututsi, bagiye kwica abantu benshi mbonye nsigaye njyenyine ndagenda kugira ngo ntapfa njyenyine.'

Yakomeje agira ati 'Abana banjye baje kujya i Murambi ariko amakuru aza kungeraho ko bapfuye, twageze i Murambi abana ba njye mba ndababonye. Twaje kujya i Butare hatari muri Zone Turquoise, twari tunafite inzu, Imana iturokora gutyo, Kenshi nagiye mbwirwa kuba umugore w'abashakaga kunyica nkabyanga'.

Visi Perezida wa IBUKA mu karere ka Nyamagabe, Kamugire Remy, yagarutse ku mwihariko w'uru ruganda muri Jenoside n'indagagaciro zarangaga abari akozi.

Ati "Kwibuka abacu bitwubakamo imbaraga tuvoma mu ndangagaciro zabarangaga hano; Kitabi yaraduhekuye, hano ni ho hatorezwaga Interahamwe, hano ni ho hacurirwaga imigambi y'uko Jenoside izashyirwa mu bikorwa muri Gikongoro, hano hari igicumbi cy'ingengabitekerezo ya Jenoside. Aya mahirwe yo kugira ubuyobozi bwiza tuyakoreshe, imyaka igiye kuba 30 nta Mututsi wishwe. Dukore twiteze imbere.'

Umuyobozi w'Uruganda rw'Icyayi rwa Kitabi, Thushara Pinidiya, mu ijambo rye yavuze ko abazize Jenoside bakoraga muri uru ruganda batazigera bibagirana.

Ati 'Uyu munsi nyuma y'imyaka 29 duteraniyeho hano twibuka, dushimangira ko tutazigera twibagirwa muri sosiyete y'icyayi ya Kitabi. Dufatanyirize hamwe muri uyu mwanya dutekereze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tunashima intambwe u Rwanda tumaze gutera kuva icyo gihe. Turizera ko iki gikorwa cyo kwibuka kizagufasha mu komora ibikomere no kwatsa umuriro w'icyizere mu bantu bose bagezweho n'ingaruka za Jenoside."

Uyu muhango wo kwibuka abari abakozi b'Uruganda rw'Icyayi rwa Kitabi wabanjirijwe no gusura no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Murambi aho imibiri yakuwe muri uru ruganda iruhukiye ndetse unasozwa no kuzishyira ku kimenyetso cy'urwibutso mu ruganda ndetse no kuremera abarokotse bane.

Kuri ubu muri uru ruganda hamaze kumenyekana abantu 22 bahaguye aho icyenda muri bo bari abana b'abari abakozi barwo, abandi bakaba bari abakozi b'uruganda.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-kitabi-tea-company-yibutse-abari-abakozi-bayo-bazize-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)