Juvenal uyobora Kiyovu Sports yibukije Perezi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mukino w'amateka, umukino w'injyanamuntu, umukino wo kwishingora ku watsinze, umukino nyamukuru w'umunsi wa 28 wa shampiyona, waranzwe no kwishongora ndetse no guhangana hagati y'amakipe abiri, Musanze FC yari yakiriye umukino, na Kiyovu Sports.

Uyu mukino wari watezwe Kiyovu Sports nk'ikipe iyoboye urutonde rwa shampiyona, aho abantu benshi bumvaga ko iyi kipe kuva mu mizi y'ibirunga biri buze kuyigora.

Ntabwo ari ko byaje kugenda kuko umukino waje kurangira, Kiyovu Sports itsinze Musanze FC igitego 1-0, igitego cyabonetse ku munota wa mbere gitsinzwe na Nshimirimana Ismail.

Nyuma y'uyu mukino, Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal, yagaragaje akiryo kuri Perezida wa Musanze FC avuga ko urwagwa ntaho ruhuriye na Essence.

Yagize ati: "Perezida wa Musanze FC mumumpere ubwo ubutumwa." Umunyamakuru yamubajije ubutumwa ubwo aribwo, Juvenal avuga ko "Urwagwa na Essence bitavamo kuko bifite itandukaniro rinini."

Ushatse gusesengura ubu butumwa, wavuga ko Juvenal yashakaga kuvuga ko  Essence nka kimwe mu bikorwa azwiho acuruza, ndetse n'uruganda rwenga inzoga za gakondo Tuyishimire Pracide acuruza, bidahuye.

Juvenal arareba igikombe mu maso akamwenyura 

Tuyishimire Pracide uyobora Musanze FC yari yakaniye umukino ariko ntabwo byamuhiriye 

Kiyovu Sports yavuye i Musanze yemye n'ubwo umukino utari woroshye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129040/juvenal-uyobora-kiyovu-sports-yibukije-perezida-wa-musanze-fc-itandukaniro-ryurwagwa-na-es-129040.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)