Kenya: Abiyicishije inzara bagapfa bageze ku 133 nyuma yo kuvumbura (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mirambo mishya yatahuwe itumye umubare w'abazwi ko bapfuye ugera ku bantu 133.

Abandi babarirwa mu magana batangajwe ko baburiwe irengero.

Pasiteri Paul Mackenzie, umukuru w'iryo torero Good News International Church, ategereje kuburanishwa, ashinjwa gutegeka abayoboke be kwiyicisha inzara.

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu wa Kenya, Kithure Kindiki, yavuze ko barimo gukora iperereza ku birego byuko hari ibice bimwe by'imibiri byakuwe kuri imwe mu mirambo ngo bikoreshwe ku bandi bantu.

Ikirere kibi cyari cyatindije isubukurwa ry'igikorwa cyo gushakisha abapfuye mu ishyamba rya Shakahola ryo mu karere ka Kilifi, mu burasirazuba bwa Kenya.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/kenya-abiyicishije-inzara-bagapfa-bageze-ku-133-nyuma-yo-kuvumbura-abandi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)