Kayonza: Urujijo ku mugore wararanye n'inshoreke ye bugacya yapfuye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Gicurasi 2023. Byarabereye mu Mudugudu wa Nyamiyaga mu Kagari ka Kahi mu Murenge wa Gahini.

Amakuru atangwa n'abaturage ni uko uyu mugabo ngo yapfiriye ku mugore wari inshoreke ye aho ngo yajyaga atahayo rimwe na rimwe cyane cyane iyo yabaga yamaze gusinda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph yabwiye IGIHE ko koko uwo mugabo yapfiriye mu buriri bw'inshoreke ye, inzego z'umutekano ngo zikaba zikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

Yagize ati ' Ejo bundi nka saa Mbili z'ijoro nibwo umugabo w'imyaka 63 yagiye ahantu anywa inzoga arasinda, atahana n'umugore wari inshoreke ye kuko si ubwa mbere bari batahanye.'

'Umugore yatubwiye ko bageze mu rugo bakoze imibonano mpuzabitsina barangije bararyama, mu gitondo umugore yarabyutse amusiga mu buriri ajya gushaka icyo barya agarutse arebye asanga undi yapfuye ahita atangira gutabaza.'

Gitifu Rukeribuga yakomeje avuga ko bahise bajyayo n'izindi nzego zishinzwe umutekano banzura ko umurambo woherezwa ku bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ujye gukorerwa isuzuma hamenyekane icyamwishe.

Ngo hahise hanatangira iperereza ku baraye basangiye na we.

Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya bipimisha bakamenya uko umubiri wabo uhagaze ngo kuko hari ubwo umuntu aba agendana indwara atabizi.

Yabasabye kandi kwirinda ubushoreke n'ubusambanyi ngo kuko nabyo bishobora kubakururira ibyago.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-urujijo-ku-mugore-wararanye-n-inshoreke-ye-bugacya-yapfuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)