Ibyo wamenya ku mishinga itanu myiza yakozwe na Kaminuza n'Amashuri makuru byo mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imurikabikorwa ryabaye mu minsi ine kuva ku wa 09-11 Gicurasi 2023 ryari ryahurijwemo ibigo n'inganda byaba iby'abikorera n'ibya leta mu guha imbaraga imikoranire y'impande zombi, cyane ko ibyo bigo ari byo bigira uruhare mu gufasha abanyeshuri gushyira mu ngiro ibyo bize.

Ryaranzwe n'amarushanwa hagati y'amashuri makuru na za kaminuza yari yitabiriye, aho buri kigo cyatangaga umushinga kiri gushyira mu bikorwa bivuye ku masomo gitanga ugamije gusubiza ibibazo abaturage bafite.

Iyo mishinga yagombaga kuba ifite aho ihuriye n'Ubumenyi, Ikoranabuhanga, Ubwibatsi (Engineering) n'Imibare, ibizwi nka STEM. Itanu yahize yahembwe miliyoni 5 Frw, 4 Frw, 3 Frw, 2 Frw, 1 Frw uko yakurikiranye.

Tekababona Three In One

Ni umushinga watangijwe na Tumukunde Fausta wiga muri IPRC Kigali utanga amashanyarazi hakoreshejwe ubushyuhe buturuka ku mbabura, aho umuntu aba yatekaho, agacomekaho amatara n'ibindi bikoresho bikenera umuriro w'amashanyarazi.

Ubwo bushyuhe buturuka kuri Briquettes zisimbura amakara nk'uburyo bwo kurengera ibidukikije by'umwihariko amashyamba.

Ni Briquettes zikorwa mu myanda baba bakusanyij.

Tumukunde na bagenzi be bafatanyije muri uyu mushinga kugeza ubu bamaze gukora imbabura eshatu nk'igerageza. Imwe bayigurisha ibihumbi 70 Frw, uyihawe agahabwa n'umufuka wa Briquettes, amatara n'umurasire w'izuba.

Umushingwa wa Tumukunde ni wo wahize indi yose uhabwa miliyoni 5 Frw.

Terraso Tiles

Nishimwe Gad wiga muri IPRC Kitabi mu bijyanye n'amashyamba no kuyabyaza umusaruro, yahanze umushinga wo gukora amakaro yo kubakisha ariko ayakomoye ku bisigazwa by'ibirahuri agenda atora aho byajugunywe.

Uyu mushinga wabaye uwa gatatu uhembwa na HEC miliyoni 3 Frw.

Mu kuwushyira mu bikorwa, Nishimwe yifashisha imashini zisya ibyo birahuri, akabivanga n'ibice by'amabuye (Graviers) n'umucanga akabihuza bikamubyarira amakaro.

Uyu munsi nubwo atarawutangira ku buryo bweruye kuko agikurikiranye amasomo, yatangiye kubona abamuha ibiraka aho amakaro agiye kuri meterokare ayishyuza 9800 Frw.

Akoresha ibirahuri by'amoko atandukanye birimo ibyasigaye mu nzu zicuruzwa ibikoresho by'ubwubatsi, ibyo akura mu ngo ku bikoresho biba byamenetse.

Ateganya kuzajya akusanya ibi birahure ku buryo ubimuhaye azajya amuha 200 Frw ku kilo.'

Fit Heart Glucometer

Ubusanzwe umurwayi wa diyabete cyangwa undi muntu wese ushaka kureba ingano y'isukari afite mu mubiri we, afata ingano y'amaraso runaka hifashishijwe akuma kabugenewe akaba ari yo bapima.

Kuri iyi nshuro Mugisha Gad wo muri IPRC Kigali ashaka guhindura uwo muco yifashishije agakoresho yakoze kajyanye no gupima iyo sukari ariko bidasabye gufata amaraso y'umuntu.

Ni agakoresho kifashisha ikoranabuhanga ryohereza urumuri mu rutoki rw'umuntu ya sukari ikarukurura, kakerekana ibipimo.

Kuri ubu Mugisha amaze gukora igerageza ku bantu batanu aho ryagaragaje ko amakuru yizewe iyo mashini itanga ageze ku rugero rwa 95%, akavuga ko bari gukora ibishoboka ngo n'ako 5% kavemo ubundi utumashini dusabirwe uruhushya rwo kujyanwa ku isoko.

Umushinga wa Mugisha wabonye umwanya wa gatanu uhembwa miliyoni 1 Frw.

My Dice

My Dice ni igikoresho cyakozwe na Iradukunda Providence, gifasha abakobwa n'abagore kubara ibihe byabo byo kujya mu mihango ku buryo bw'ikoranabuhanga haba ku bo bihindagurika n'abo bidahindagurika.

Ku bo bidahindagurika, bafata aka gakoresho kifashisha ikoranabuhanga (sensors), bakagashyiramo amakuru yose kabasaba ajyanye n'ibihe byabo, hanyuma kakajya gahora kamwibutsa ko uyu munsi wenda ari mu bihe by'uburumbuke cyangwa ko ejo azajya mu mihango, ibimufasha kumenya uko yitwara.

Abahindagurika bo aka gakoresho ka Iradukunda kabafasha kwipima bagahita bamenya igihe barimo ako kanya, aho nyir'ukwipima ashyiraho urutoki abyutse buri mu gitondo.

Ni agakoresho kagizwe n'udutara duto twaka amabara atandukanye, aho mu ibara ry'umutuku kagaragaza uri mu mihango, akaka icyatsi kakagaragaza ko umukobwa cyangwa umugore ashobora gusama ibara ry'umuhondo rikagaragaza iminsi umuntu adashobora gusama.

Ni umushinga wabaye uwa kane uhembwa miliyoni 2 Frw. Agakoresho kamwe kagurishwa ibihumbi 15 Frw. Gafite batiri zishobora kumara hagati y'imyaka itatu n'itanu zitarashiramo umuriro.

Impapuro zo gupfunyikamo zikozwe mu mutumba w'insina

Umushakashatsi wo muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi, ICK, Habanabashaka Malachie, yahanze uburyo bwo kubyaza imitumba y'insina impapuro, agamije kubungabunga ibidukikije no gufatanya na leta mu guca burundu amashashi hakoreshejwe ibiboneka mu Rwanda.

Ngo we na bagenzi be bakoze ubushakashatsi babona ko ingo nyinshi mu Rwanda zihinga urutoki ariko kuri ubu bari gukoresha izo mu turere twa Muhanga, Gisagara na Ngororero.

Ubu ngo bari guteganya kwigisha abantu bibumbiye mu mashyirahamwe ku buryo bashobora guhera kuri icyo kintu bagakora imishinga ibinjiriza ariko inabungabunga ibidukikije.

Umushinga wa Habanabashaka wabaye uwa kabiri uhabwa miliyoni 4 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje, yasabye ibigo by'uburezi kwegera leta n'abikorera bakagirana imikoranire yo kubatera inkunga, cyangwa bakegera Ikigega gishinzwe guteza imbere imishinga mito n'iciriritse, BDF kikabafasha kubona igishoboro cyo kwita kuri iyi mishinga.

Ni envelope zifite umwihariko wo kutangiza ibidukikije
Imwe muri envelope zikorwa mu mpapuro ziba zavuye mu mituma y'insina
Ubwo Habanabashaka Malachi wo muri ICK yasobanuraga uko abyaza insina impapuro zipfunyikwamo
Habanabashaka Malachi (wambaye ubururu) wo muri ICK yakoze umushinga ujyanye no kubyaza imitumba y'insina impapuro
Fausta Tumukunde na mugenzi we bafatanya gushyira mu bikorwa umushinga wo gutanga amashanyarazi avuye ku bushyuhe bw'imbabura
Imashini ya Tumukunde Fausta wo muri IPRC Kigali yifashisha ubushyuhe bw'imbabura mu gutanga amashanyarazi
Tumukunde Fausta wahanze umushinga wo gutanga amashanyarazi hifashishijwe ubushyuhe bw'imbabura, yashyikirijwe igihembo nyamukuru cya miliyoni 5 Frw
Nishimwe Gad wo muri IPRC Kitabi ukora amakaro yifashishije ibisigazwa by'ibirahuri yahawe miliyoni 3 Frw
Mugisha Gad wo muri IPRC Kigali wakoze agakoresho gafasha mu gupima isukari umuntu afite mu mubiri bidasabye ko upimwa atanga amaraso
Iradukunda Providence (hagati) yakoze agakoresho k'ikoranabuhanga gafasha umugore kubara ibihe bye by'imihango

Amafoto: Ganza Kerry




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-ku-mishinga-itanu-myiza-yakozwe-na-kaminuza-n-amashuri-makuru-byo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)