Jenerali Charles Brown Jr. Umwirabura wambere wagizwe Umugaba w'Ingabo Zose (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Jenerali w'inyenyeri enye Charles "CQ" Brown Jr., bakunze kwita "CQ" Brown gusa, afite imyaka 61 y'amavuko. Muri iki gihe, ni umugaba w'ingabo z'Amerika zirwanira mu kirere kuva mu 2020, ku butegetsi bwa Perezida Donald Trump. Icyo gihe, Sena yamwemeje n'amajwi 98%.

Jenerali "CQ" Brown ni we Mwirabura wa mbere muri uwo mwanya, n'uwa mbere uyoboye ishami rimwe ry'igisirikare cy'Amerika. Sena niramuka imwemeje, azasimbura Jenerali wo mu ngabo zirwanira ku butaka Mark Milley, uzarangiza manda ye y'imyaka ine mu kwezi kwa cumi gutaha.

Azaba abaye Umwirabura wa kabiri uzaba uyoboye igisirikare cyose cya Leta zunze ubumwe z'Amerika. Uwa mbere yabaye Jenerali wo mu ngabo zirwanira ku butaka Colin Powell kuva mu 1989 kugera mu 1993. Ni bwo bwa mbere kandi mu mateka y'Amerika, Abirabura babiri bazaba bari ku myanya ya mbere yo hejuru mu ngabo z'igihugu, kuko na minisitiri w'ingabo, Lloyd Austin, umujenerali wavuye ku rugerero, nawe ari Umwirabura.

Mu muhango wo gutangaza ko yahisemo Jenerali "CQ" Brown wabereye mu busitani bwa Maison Blanche, Perezida Biden yashimagije ubutwari, ubuhanga n'ubunararibonye afite, nk'umupilote w'indege z'intambara, wanarwanye, kandi nk'umuyobozi, abandi basirikare n'amahanga y'inshuti z'Amerika bazi, bemera kandi bizera. Usibye Jenerali Charles "CQ" Brown Jr. ubwe, umuhango warimo kandi na Visi-Perezida Kamala Harris na minisitiri w'ingabo z'igihugu.

Reuters



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/jenerali-charles-brown-jr-umwirabura-wambere-wagizwe-umugaba-w-ingabo-zose-z

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)