BAL2023: Umwanya wa gatatu wegukanywe na Stade Malien yakuyemo Petro de (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 26 Gicurasi 2023 muri BK Arena.

Petro de Luanda yaje muri iri rushanwa yatunguranye isezererwa na AS Douanes mu mikino ya ½, mu gihe Stade Malien yo ari umwaka wa mbere yari yitabiriye iyi mikino.

Muri rusange uyu mukino watangiye ugenda gake cyane Petro de Luanda yaje ihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe wabonaga nta ntege ifite bityo igatsindwa amanota menshi.

Agace ka Mbere Stade Malien yagatsinze ku manota 20 kuri 13 ya Petro de Luanda.

Iyi kipe yo muri Angola yagarukanye imbaraga mu gace ka kabiri, abakinnyi nka Gerson Domingos na Glofate Buiamba batsindaga amanota menshi.

Nubwo yarushijwe muri aka gace, Stade Malien yari yatsinze amanota menshi mu gace ka mbere yasoje igice cya mbere iyoboye umukino n'amanota 36 kuri 34 ya Petro de Luanda.

Petro yavuye kuruhuka igaragaza ak'inda ya bukuru, itsinda amanota menshi cyane ibifashijwemo na Carlos Morais na Buiamba.

Mu mpera z'agace ka gatatu, Stade Malien yongeye kubura umutwe igabanya ikinyuranyo ariko karangira Petro de Luanda iyirusha amanota ane kuko yari 54-50.

Agace ka nyuma karanzwe no kugendana mu manota ku makipe yombi, kuko ikinyuranyo kinini cyabaye amanota ari atandatu gusa.

Aliou Diarra na Souleymane Berthe batsindaga amanota menshi ku ruhande rwa Stade Malien.

Iyi kipe yakomeje gukina neza icungana n'ikinyuranyo yari yashyizwemo, isoza umukino itsinze Petro de Luanda amanota 73-65.

Stade Malien yahise yegukana umwanya wa gatatu ku nshuro ya mbere yitabiriye imikino ya BAL.

Petro de Luanda yahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe cy'uyu mwaka yatunguranye isezererwa itarenze ½ benshi bagahuriza ku misimburize mibi y'umutoza wayo José Neto ndetse n'icyizere kirengeje urugero (Over Confidence) yazanye cyane ko inshuro iheruka yari yatsindiye ku mukino wa nyuma, mu gihe umwaka wa mbere yari yasoje ari iya gatatu.

Umukino wa nyuma uzahuza AS Douanes yo muri Sénégal na Al Ahly yo mu Misiri uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu saa kumi n'ebyiri muri BK Arena.




Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/bal2023-umwanya-wa-gatatu-wegukanywe-na-stade-malien-yakuyemo-petro-de-luanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)