Jaguar yiroshye mu mazi abira yijundikwa na D... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Charles Njagua uzwi ku izina rya Jaguar, yitaye mu mazi abira nyuma yo gukorana indirimbo n'umwe mu bahanzi basinye amasezerano muri Label ya Wasafi, indirimboye yiswe "Unthikable", amashusho yayo akaba yarakorewe mu gihugu cya Kenya.

Kuri 11 Gicurasi ni bwo iyi ndirimbo yageze ku rukuta rwe rwa Youtube, ariko igitangaje uwo bakoranye indirimbo Lava Lava we yakomeje arituriza bigaragara ko n'ubwo bakoranye indirimbo atigeze na rimwe yishimira Jaguar, kuko nta mbaraga yigeze ashyira mu kwamamaza iyi ndirimbo.

Ku makuru Jaguar yahaye 'Content creator', yavuze ko Diamondi nk'umuyobozi wa Wasafi atigeze yishimira uburyo bakoranyemo iyi ndirimbo ari nayo mpamvu igomba guhagarara. Ariko nanone Jaguar ku ruhande rwe avuga ko iyi ndirimbo "Unthinkable" ari igitekerezo cye kuko hashize imyaka 7 ayanditse, ikindi nawe yemera ko atigeze abanza kuvugana na Label ya Wasafi.

Jaguar avuga ko yivuganiye na Lava Lava kuwa 10 Gicurasi 2023, amusaba ko iyo ndirimbo baba bayihagaritse, amusubiza ko ategereje icyo Management iri bwemeze. 

Nubwo Jaguar yabazaga Lava Lava byinshi, nawe yaje kumenya ko impamvu byose bitari gukunda ari uko yari kubanza kwishyura amafaranga Wasafi ibintu bikabona kujya mu buryo. Mu magambo ye, ati: "Lava Lava twahuriye muri studio imyaka ibiri ishize, yumva indirimbo yanjye arayikunda, maze yandika igice cye kuko njye nari nararangije ibyanjye".

Jaguar akimara kubona ko atabona icyo yakwireguza muri Wasafi, yahise yiyemeza kubareka indirimbo arabyihorera. Aragira ati: "Iracyafitwe na Wasafi ariko ndabyihoreye nabo byabatwaye igihe kinini, indirimbo ndayibarekeye ibyiza biri imbere".

Wasafi kugeza n'ubu nta kintu iratangaza kuri iyi nkuru. Wasafi ni Lebal yashinzwe n'umwe mu bahanzi bakomeye muri Afrika, Diamond, ikaba igenda izamura impano zitandukanye, aho kuri ubu habarizwamo abahanzi Diamond, Mboso, Zuchu, Lava Lava n'abandi benshi.

Ikindi ni imwe muri studio zikomeye ku isi kuko abahanzi b'ibyamamare bakorera indirimbo zabo muri iyi Label, twavugamo, Rick Ross, Omarius, Neyo, Tiwa Savage Mr Flouver, Davido, Yemi Alade, Peace quare,n 'abandi.


Indirimbo bakoranye bayise "Unthinkable"



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129323/jaguar-yiroshye-mu-mazi-abira-yijundikwa-na-diamond-129323.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)