Irembo yinjiye mu banyamuryango ba Smart Africa Alliance (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Smart Africa Alliance ni Ihuriro ry'Ibigo by'Ikoranabuhanga bigamije ubufatanye bwo guteza imbere Ikoranabuhanga mu bihugu bitandukanye 37 bya Afurika, imiryango mpuzamahanga, inzego z'abikorera n'abandi.

Iri huriro ryashyizweho nyuma yo kwemeranywaho n'abayobozi b'ibihugu muri Afurika mu rwego rwo guharanira kugera ku iterambere rishingiye ku bumenyi n'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga ku mugabane ku ntumbero yo kugira isoko rusange ry'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga bitarenze umwaka wa 2030.

Urubuga rwa Irembo rwashyizwe mu bigo by'ikoranabuhanga byo muri iri huriro bigiye kujya byifashishwa mu bihugu binyamuryango nyuma yo kwemezwa mu Nama ya Smart Africa iheruka kuba.

Kuba Irembo yabaye umunyamuryango w'iryo huriro bizatuma igira amahirwe adasanzwe yo gukorana bya hafi n'abafatanyabikorwa ku Mugabane wa Afurika.

Ibi kandi bizatuma Irembo igira uruhare mu mishinga iri gushyirwa mu bikorwa no guteza imbere guhanga udushya n'impinduramatwara mu ikoranabuhanga muri Afurika no kugira uruhare mu gushyiraho ingamba na politiki zitandukanye mu bihugu binyamuryango by'Ihuriro Smart Africa Alliance.

Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Israel Bimpe, yavuze ko biteguye kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki zigamije guteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika.

Yagize ati 'Kuba abanyamuryango b'iri huriro bijyanye neza na gahunda yacu yo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage binyuze mu guhanga udushya n'impinduka mu ikoranabuhanga. Twizeye ko ubufatanye ari yo nkingi ya mbere yo kugera ku ntego yacu.''

Umuyobozi Mukuru wa Smart Africa, Lacina Koné, yahaye ikaze Irembo nk'umunyamuryango mushya, anashima ko umuhate waryo ujyana n'intego zayo mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi muri Afurika.

Ati 'Twishimiye kwakira Irembo nk'umunyamuryango mushya wa Smart Africa Alliance. Umuhate wayo mu guteza imbere impinduka mu ikoranabuhanga no guhanga udushya bijyanye n'intego zacu zo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi muri Afurika binyuze mu kongera imiyoboro migari n'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga.'

Yakomeje ati 'Twizeye ko gukomeza ubufatanye na Irembo Urubuga rw'ikoranabuhanga rwakorewe muri Afurika rufasha kugera kuri serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga.'

Urubuga 'IremboGov' rwatangijwe muri Nyakanga 2015; mu ntego zarwo harimo ko serivisi zose zitangwa na Leta zatangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga rikoreshwa n'umuturage umunsi ku wundi. Kugeza ubu binyuze kuri uru rubuga umuturage ashobora kubona serivisi zirenga 100.

Muri Gashyantare 2020 ni bwo byatangajwe ko Ikigo cya Leta gitanga serivisi hifashishijwe Ikoranabuhanga 'Irembo' cyatangiye kwimurira zimwe muri serivisi gitanga ku rubuga rushya rwifashisha uburyo bwiswe 'IremboGov 2.0', bwitezweho kurushaho korohereza abaturage basiragiraga bajya mu nzego zitandukanye kwaka ibyo basabye banyuze ku 'IremboGov'.

Uburyo bwo gusaba ibyemezo nabwo bwagabanyirijwe urugendo byanyuragamo, bishyirwa mu ntambwe eshatu, aho umuturage azajya asaba icyemezo, kigasuzumwa, ubundi akishyura. Ibi ngo bizajya bikorwa kuri serivisi zimwe na zimwe aho bishoboka.

Unyuze ku Irembo, uburyo bwo gusaba umuturage kugira ibyangombwa yohereza ku rubuga nabwo bwakuweho, kuko amakuru yose arebana n'usaba ibyangombwa azajya akurwa mu zindi nzego za Leta ziyafite mu buryo bw'ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Israel Bimpe, yavuze ko biteguye kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki zigamije guteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika
Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Israel Bimpe, ageza ubutumwa ku bitabiriye Inama ya Transform Africa
Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Israel Bimpe, yavuze ko kwinjira mu banyamuryango ba Smart Africa bijyanye na gahunda yo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage binyuze mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga
Abitabiriye iki gikorwa baganirijwe ku cyerekezo cyo kwimakaza serivisi binyuze mu ikoranabuhanga
Mu bitabiriye iki gikorwa harimo na Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula
Ikigo Nyarwanda cy'Ikoranabuhanga kinafite urubuga rutangirwaho serivisi za Leta, Irembo, cyinjijwe mu banyamuryango ba Smart Africa Alliance
Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Israel Bimpe na Lacina Koné uyobora Smart Africa bishimiye gushyira umukino ku masezerano yagize Irembo umunyamuryango mushya w'iri huriro
Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, hafashwe ifoto y'urwibutso



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/irembo-yinjiye-mu-banyamuryango-ba-smart-africa-alliance-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)