Inkuru y'inshamugongo kuri ya Ngagi yari imaze igihe kinini mu Rwanda kurusha izindi zose zihari - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkuru y'inshamugongo kuri ya Ngagi yari imaze igihe kinini mu Rwanda kurusha izindi zose zihari.

Ikigega Dian Fossey Gorilla Fund cyatangaje ko ingagi yari imaze imyaka myinshi kuruta izindi muri Pariki y'Igihugu y'Ibirunga, yapfuye imaze imyaka igera kuri 43.

Iyo ngagi yatangiye kugaragaza ibimenyetso by'uburwayi muri Mata 2023, ihita ibura mu muryango yabarizwagamo.

Umujyanama Mukuru mu kigega Dian Fossey Gorilla Fund, witwa Veronica Vecellio yanditse ati 'Iyi ngagi yagaragaje ibimenyetso by'uburwayi muri Mata 2023, ihita ibura mu muryango, hamwe n'indi y'ingabo yitwa Agahebuzo dutekereza ko yari yagumyeyo iyitegereje. Igihe Agahebuzo yagarukaga mu muryango mu mpera z'ukwezi, twahise twanzura ko Mukecuru yapfuye.'

Mu myaka myinshi ingagi Mukecuru yari imaze, yabyaye abandi bana umunani batabashije kubaho ndetse aba bihebeye kwita ku ngagi bagiye bayikurikirana mu gihe yabaga iri mu gahinda ko gupfusha abana bayo.



Source : https://yegob.rw/inkuru-yinshamugongo-kuri-ya-ngagi-yari-imaze-igihe-kinini-mu-rwanda-kurusha-izindi-zose-zihari/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)