Imiryango ibyinjiyemo! Havuzwe ibintu bishya mutigeze mwumva mu matwi yanyu kuri ya makuru y'uko Bahavu Jeanette akubita umugabo nk'ukubita akana gato kakoze amakosa - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Havuzwe ibintu bishya mutamenye kuri ya nkuru y'uko Bahavu Jeanette akubita umugabo nk'uhana umwana wakoze amakosa.

Umugabo wa Bahavu Jeanette yanyomoje amakuru avuga ko akubitwa n'umugore we yishakiye bakaba bamaze no kubyarana umwana umwe.

Mu kiganiro cyo kuri Youtube, Ndayirukiye Fleury uzwi nka Fleury Legend yamaganiye amakuru yakwirakwiye mu munsi ishize yavugaga ko akubitwa n'umugore Usanase Bahavu Jannet wamamaye muri filime ku izina rya Diane.

Fleury yavuze ko atari amakuru mashya kuri we, kuko amaze iminsi yakira ubutumwa bw'abantu bamubaza niba koko akubitwa n'umugore we, akanamuraza hanze.

Yavuze ibyo ubwo yaganiraga na Christophe Ndayishimiye usanzwe ari n'inshuti y'umuryango w'abo.

Yakomeje avuga ko inkuru z'uko akubitwa byageze no mu miryango yabo, barabimubaza, arabasobanurira. Arongera ati 'Ntabwo umugore yankubita nawe arabizi.'



Source : https://yegob.rw/imiryango-ibyinjiyemo-havuzwe-ibintu-bishya-mutigeze-mwumva-mu-matwi-yanyu-kuri-ya-makuru-yuko-bahavu-jeanette-akubita-umugabo-nkukubita-akana-gato-kakoze-amakosa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)