Ibwa ikuze ku Isi yakorewe ibirori byagatangaza [Ifoto] - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imbwa ikomoka muri Portugal inafatwa nk'aho ariyo ikuze ku Isi yujuje imyaka 31, ikomeza guca aka gahigo yagezeho bwa mbere muri Gashyantare mu 2023.

Bobi ni nyarubwana ubundi yabarirwaga icyizere cyo kuramba cyo hagati y'imyaka 12 na 14.

Indi mbwa yaciye umuhigo w'ishaje kurusha izindi ni Bluey yo muri Australia, yapfuye mu 1939 ifite imyaka 29 n'amezi atanu.

Ku wa Gatandatu tariki 13 Gicurasi hateguwe igikorwa cyo kwizihiza isabukuru y'iyi mbwa, mu birori byabereye ahazwi nka Conqueiros mu Majyepfo ya Portugal.

Leonel Costa utunze iyi mbwa yavuze ko ibirori byo kwizihiza isabukuru yayo byitabiriwe n'abarenga 100, birangwa n'imihango n'ibirori bya gakondo byo muri aka gace.

Uyu mugabo yakomeje ashimangira ko kuva Bobi yaca agahigo ko kuba ariyo mbwa ikuze ku Isi, ikomeje gusurwa n'umubare munini w'abantu biganjemo abanyamakuru.

Nubwo iyi mbwa itakibasha kugenda no kureba neza, Leonel Costa yemeza ko nta kindi kibazo cy'ubuzima ifite, ari naho ahera yizera ko izabasha kumara indi myaka myinshi.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ibwa-ikuze-ku-isi-yakorewe-ibirori-byagatangaza-ifoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)