Gakenke: Umugore yarumye umugabo we umunwa arawuca - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore witwa Nzanywenimana Josianne w'imyaka 28 akurukiranyweho kuruma umugabo we akamuca umunwa nyuma yo gushyamirana bapfa umutungo w'urugo.

Amakuru y'ibanze avuga ko uwo mugore yarumye umugabo urutoki ndetse n'umunwa akawuca bapfa isesagura ry'umutungo.

Yagize ati 'Ni amakimbirane yo mu muryango n'ubundi,kutumvikana ku micungire y'umutungo.Umugore yashinjaga ubusinzi umugabo we , amafaranga yakoreraga yayajyanaga mu kabari, bigateza impagarara.Bari basanzwe batabanye neza.'

Byabaye mu ijoro ryo kuwa 7 Gicurasi bibera mu Karere ka Gakenke mu Murenge Nemba, Akagari ka Macaca, Umudugudu wa Kibingo.



Source : https://yegob.rw/gakenke-umugore-yarumye-umugabo-we-umunwa-arawuca/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)