FBI yaba yarahubutse ubwo yashinjaga Uburusiya kugira uruhare mu itorwa rya (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo raporo yakozwe n'umunyamategeko udasanzwe washyizweho mu 2019, John Durham ivuga ko iperereza rya FBI ryakozwe nta sesengura ryimbitse ryabanje gukorwa, kuko nta bimenyetso bihagije byari bihari bikwiriye gutuma hatangizwa iperereza kuri Trump.

Durham muri raporo ye avuga ko amakuru FBI yagendeyeho atari ashingiye ku butasi bwizewe, ngo bunononsorwe neza.

Mu makosa kandi FBI ishinjwa ubwo yatangizaga iperereza, ni ugutangira 'yemeza' ko Trump yafashijwe n'u Burusiya gutsinda, ku buryo abakoze iperereza baritangiye babogamye mu myumvire.

Bavuga ko urebye uburyo FBI yitwaye muri iki kibazo, bitandukanye n'uko ijya yitwara mu zindi dosiye zikomeye.

Bavuga ko nko mu matora yo mu 2016, Hillary Clinton wari uhanganye na Trump n'abandi babanje kumenyeshwa na FBI urutonde rw'abantu bashobora kwibasirwa n'ibihugu by'amahanga, bishaka kubanyuraho ngo bazambye amatora, nyamara Trump we ntabwo yabimenyeshejwe.

FBI yisobanuye ivuga ko hari amabwiriza igenderaho yagiye ahinduka nyuma ya 2016 ku buryo iyo aba ahari icyo gihe iba yarakoze inshingano zayo neza.

Iperereza FBI yakoze ku ruhare u Burusiya bwaba bwaragize mu itorwa rya Trump, ryatumye hari bamwe batabwa muri yombi ndetse n'ibirego ku bahoze bakorana na Trump.

Icyakora iryo perereza ntabwo ryigeze rigaragaza uburyo u Burusiya bwaba bwarafashije Trump n'abamwamamazaga, kugira icyo bahindura ku byari kuva mu matora.

Iyi raporo ikimara gusohoka, Trump yanditse ku rubuga rwe nkoranyambaga Truth Social, ko Abanyamerika babeshywe ku manywa y'ihangu, ubwo bumvishwaga ko yafashijwe n'u Burusiya gutsinda amatora.

Iperereza kuri Trump ryatumye hatabwa muri yombi abantu batatu barimo umukozi wa FBI ushinjwa kumviriza umwe mu bamamazaga Trump. Hari abandi babiri bagizwe abere bashinjwaga kubeshya FBI.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/fbi-yaba-yarahubutse-ubwo-yashinjaga-uburusiya-kugira-uruhare-mu-itorwa-rya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)