EAC yasabye Abategetsi ba RDC kubaha iteka ryashyizeho ingabo (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muryango wa EAC utangaje ibi mu gihe Perezida Félix Tshisekedi , kuri uyu wa kabiri yashinje ingabo z''Akarere EACRF kudakora icyazizanye , aziteguza kuzirukana mu kwezi gutaha mu gihe zitabogamira ku ruhande rwe.

Perezida Félix Tshisekedi yanashije izi ngabo za EACRF gukorana n'inyeshyamba za M23 zihangana byeruye na FARDC nk'igisirikare cy'igihugu, bapfa kubita abanyamahanga aho kuba abenegihugu nka bagenzi babo.

Umunyamabanga mukuru w'umuryango EAC, bwana Peter Mathuki yavuze ko nta rwandiko urwo arirwo rwose yaba yarakiriye ruturutse kwa Perezida Tshisekedi yenda rwinubira imikorere y'ingabo z'akarere EACRF ngo kiganirweho n'Abakuru b'ibihugu by'EAC.

Kubwibyo rero ngo mureke twubahe imyanzuro yafatiwe mu nama yahuje abakuru b'ibihugu by'akarere kandi twemere ko ikibazo bakizi hari n'icyo barimo kugikoraho kandi gikwiye.

Mr Mathuki yabivugiye kuri Televiziyo yo muri Uganda yitwa NTV kuri uyu wa kane.

Umuyobozi w'umuryango wa EAC aherutse kubwira RFI ko ibyo ubutegetsi bwa Congo burega igisirikare cy'Umuryango kizwi nka EACRF nta shingiro bifite kandi ko bidasobanutse.

Ati' kuvuga ko ingabo zacu EACRF ntacyo zirimo gukora mu gahe gato nk'aka zimaze nti bikwiye .ikindi kandi abantu bakwiye kumenya n'uko kuzanira kongo umutuzo bitoroshye nk'uko abantu babitekereza'.

Ibirego bya kongo ku ngabo z'Akarere bije nyuma y'umunsi umwe gusa ibihugu byo mu muryango w'ubukungu byo mu majyepfo y'Afurika SADC byemeje kohereza ingabo mu burasirazuba bwa Congo.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/eac-yasabye-abategetsi-ba-rdc-kubaha-iteka-ryashyizeho-ingabo-z-akarere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)