Bwa mbere Lionel Sentore yavuze icyasenye urugo rwe na Bijoux wo muri Bamenya rutamaze ukwezi (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Lionel Sentore avuga ko icyatumye urugo rwe na Munezero Aline [Bijoux] yo muri Bamenya rusenyuka ari uko batumvukanye nta kindi cyabaye.

Mu kiganiro Sentore yahaye ISIMBI yavuze ko nyuma y'ubukwe bwe na Bijoux, havutse ikibazo ntibumvikana ari nayo mpamvu bahise batandukana.

Ati 'Ikibaye ni uko tutumvikanye. Kuba tutarumvikanye haba hakubiyemo ibintu byinshi.'

Avuga ko atifuza kubigarukaho cyane kubera ko umwe ubu afite ubuzima bwe n'undi akagira ubwe bityo atifuza kubivugaho byinshi.

Ati 'Ntimwabonye amafoto? Abantu babonye amafoto, twakoze ubukwe, nyuma ntitwakumvikana birarangira ibyanjye na we, afite ubuzima bwe, mfite ubuzima bwanjye. Twarabanye igihe gito. '

Ku kijyanye no kuba baba baratanyijwe n'uko yasanze Bijoux atwite ntabyo azi ahubwo we icyo azi ni uko yagarutse mu Rwanda asanga yarabyaye.

Kuba haba hari icyo yicuza yagize ati 'ntacyo nicuza, impamvu mvuga ko ntacyo nicuza ni uko mfite ubuzima mbayeho, mbayeho neza, na we afite ubuzima bwe ntabwo nzi ngo abayeho ate, bimeze gutya na gutya ariko nzi ko twese tumeze neza.'

Bijoux yakoze ubukwe na Lionel Sentore muri Mutarama 2022 ariko nyuma y'igihe gito kitageze ku kwezi hahise haza inkuru y'uko aba bombi batandukanye.

Bavuzwe ko icyatumye batandukana ari uko bakimara gukora ubukwe Sentore yamenye ko Bijoux atwite kandi inda atari iye, gusa Sentore siko abibona nubwo yirinze gutobora ngo avuge nyirizina icyo bapfuye.

Nyuma yo gutandukana, mu mpera za 2022 Bijoux yibarutse ubuheta nubwo yabigize ibanga bikamenyekana mu ntangiriro z'uyu mwaka kuko yari yabigize ibanga.

Sentore yavuze icyo yapfuye na Bijoux



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bwa-mbere-lionel-sentore-yavuze-icyasenye-urugo-rwe-na-bijoux-wo-muri-bamenya-rutamaze-ukwezi-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)