Bugesera: Abanyamakuru ba Televisiyo ikorera i Kigali, bakubiswe n'abagabo umuni b'ibigango ubwo bari bari gutara inkuru - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abanyamakuru ba Televisiyo ikorera i Kigali, bakubise n'abagabo basaga umuni ubwo bari bari gutara inkuru.

Abanyamakuru ba YONGWETV bakubitiwe mu Karere ka Bugesera ubwo bari bagiye gutara amakuru.

Ibinyujije ku rukuta rwa Twitter, YONGWETV yatangaje ko abanyamakuru bayo bakubiswe ubwo bari mu kazi.

Bagize ati: 'Abagabo 8 b'Ibigango bakorera PSF_Rwanda mu karere ka Bugesera bakubise abanyamakuru ba YONGWETV ubwo bari bari mu kazi.'

Bakomeza bagira ati:'Ni nyuma y'uko abo bagabo bari babyukiye mu gikorwa cyo kwaka abacuruzi bo mu Murenge wa Rilima amafaranga angana n'ibihumbi 20, utayatanze agafungirwa.'

'Babwiraga abaturage ko ayo mafaranga kuyatanga ari itegeko ry'intara y'Iburasirazuba, nyamara Abaturage bavuga ko batigeze baganirizwa kuri icyo gikorwa.'

Basoje bagira ati: 'Kuri ubu umunyamakuru akaba ari kwitabwaho n'abaganga.'



Source : https://yegob.rw/bugesera-abanyamakuru-ba-televisiyo-ikorera-i-kigali-bakubiswe-nabagabo-umuni-bibigango-ubwo-bari-bari-gutara-inkuru/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)