Baramujyanye: Umunyamakuru ukunzwe cyane mu Rwanda agiye kurongorwa n'umusore yahariye ibye byose kugeza ku iherezo (AMAFOTO) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru ukunzwe cyane mu Rwanda agiye kurongorwa n'umusore yahariye ibye byose kugeza ku iherezo.

Umunyamakurukazi wa Isibo Tv agiye kurongorwa n'umusore yimariyemo akamwemerera ko amubera umugore.

Mahoro Kety uzwi nka Gigi Kety kuri Televisiyo, agiye kurushinga na Fred Karuganda.

Mu butumire bwasohotse, bwerekana ko aba bombi ku wa 29 Nyakanga bazakora umuhango wo gusaba no gukwa.

Ni mu gihe ku wa 4 Kanama hazaba indi mihango isigaye y'ubukwe harimo no gusezerana imbere y'Imana.

Aba bagiye kurushinga nyuma y'uko umwaka ushize Fred yari yambitse Kety impeta yo kuzabana akaramata.



Source : https://yegob.rw/baramujyanye-umunyamakuru-ukunzwe-cyane-mu-rwanda-agiye-kurongorwa-numusore-yahariye-ibye-byose-kugeza-ku-iherezo-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)