Va mu rujijo! Hari ibintu byavuzwe ku bahanzi bo muri Kenya wafashe nk'aho aribyo gusa hari ubindi bishya bimaze kumenyekana - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Va mu rujijo! Hari ibintu byavuzwe ku bahanzi bo muri Kenya wafashe nk'aho aribyo gusa hari ubindi bishya bimaze kumenyekana

Itsinda ry'abanyamuziki rikomoka muri Kenya, Sauti Sol ryakuyeho urujijo ku byavugwaga ko itandukana ryabo rishingiye ku mwuka mubi wari hagati yabo.

Ni nyuma y'uko cyumweru gishize, iri tsinda riri mu yakomeye ku mugabane wa Afurika, ryashyize hanze itangazo ko nyuma y'imyaka 20 bagiye gutandukana burundu, buri wese agakora ku giti cye.

Ibi nibyo byatumye benshi batangira gutekereza ko iri tsinda rigiye gutandukana kubera amakimbirane ari hagati yabo.

Mu kiganiro baherutse kugirana n'umunyamakuru Ivy Awino, ukomoka muri Kenya ukorera radiyo imwe muri Amerika, aba basore bagize Sauti Sol, batangaje ko nta bibazo cyangwa amakimbirane bafitanye nk'impamvu yatumye bafata umwanzuro wo gutandukana.

Bien-Aimé Baraza, yagize ati: 'Uburyo twabyitwayemo ni iby'icyubahiro ku buryo abantu bamwe basa n'abatengushywe no kuba nta makimbirane twagiranye. Hari abashakaga kugaragaza ko byabaye ku bwo gushyamirana, ariko si ko byagenze. Turacyari inshuti nziza, kandi turacyari kumwe.'



Source : https://yegob.rw/va-mu-rujijo-hari-ibintu-byavuzwe-ku-bahanzi-bo-muri-kenya-wafashe-nkaho-aribyo-gusa-hari-ubindi-bishya-bimaze-kumenyekana/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)