Bamwenyuraga gusa! Lt Gen Mubarakh yasangiye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri Kigali Pele stadium ku munsi w'ejo habereye umukino ukomeye wahuje APR FC na Kiyovu Sport, akaba ari umukino wo kwishyura wa ½ mu Gikombe cy'Amahoro. 

Umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 0-0, Ikipe y'Ingabo z'Igihugu yaje mu mukino wo kwishyura ibizi ko igomba gukinisha imbaraga zayo zose kugira ngo ibone intsinzi iyigumisha mu Gikombe cy'Amahoro dore ko icya shampiyona batakizeye.

Ibi byarabafashije cyane maze banyabika Kiyovu Sport ibitego 2-1, bahita basanga Rayon Sport ku mukino wa nyuma, abakunzi ba APR FC basagwa n'ibyishimo. Na Nyuma y'umukino, aka kanyamuneza kakomereje i Shyorongi aho iyi kipe isanzwe iba ndetse igakorera n'Imyitozo.


Nshuti Innocent na Fitina Ombolenga mu byishimo byinshi

Chairman wa APR FC wari wanagaragaye areba umukino, yagiye kwishimana n'abakinnyi ndetse banasangira icyo kurya no kunywa. Mu ijambo yabagejejeho yababwiye ko nubwo batanze ibyishimo ariko n'ubundi bakibategerejeho ibindi. 

Yagize ati: 'Umukino ubanza sinawurebye, ariko nakurikiye uko umukino wagenze, icyo nabonye ni uko no mu Bugesera mwari kwitwara neza mugatsinda, ariko uyu munsi muradushimishije. Ibi ni byo duhora tubifuzaho rwose.'

'Mwabonye uko abakunzi banyu babishimiye bitewe n'uko mwakinnye, ariko n'ubwo mutanze ibyishimo uyu munsi dutegereje n'ibindi, kuko hari urundi rugamba rubategereje.'

'Muri Abanyarwanda buzuye, muri aya marushanwa muhuramo n'abakinnyi batandukanye, ariko mwebwe murihariye, mwerekanye umupira uri ku rwego rwiza kandi ibi ni byo duhora twifuza. Mukomeze mukotane n'ibindi muzabigeraho turabizeye kandi nk'ubuyobozi duhari ku bwanyu".

APR FC izagaruka mu kibuga mu mpera z'iki cyumweru muri shampiyona naho umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro uzaba taliki 3 z'ukwezi gutaha bacakirana na Rayon Sports kuri sitade mpuzamahanga y'Akarere ka Huye.


Chairman wa APR FC yari yashimiye cyane


Umufana wa APR FC, Rujugiro nawe yari ari i Shyorongi 


Kapiteni mukuru wa APR FC, Djabeli ndetse na Mugisha Gilbert bishimye cyane




Umutoza wa APR FC amwenyura






Abakinnyi ba APR FC bakorewe umunsi mukuru nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129380/bamwenyuraga-gusa-lt-gen-mubarakh-yasangiye-nabakinnyi-ba-apr-fc-amafoto-129380.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)