APR FC yasezereye Kiyovu Sports igera ku mukino wa nyuma, izesurana na Rayon Sports (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC yasezereye Kiyovu Sports muri 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro igera ku mukino wa nyuma iyitsinze 3-2 mu mikino yombi.

Ni nyuma y'uko umukino ubanza amakipe yombi yanganyije 1-1 umukino wo kwishyura wabereye kuri Kigali Pelé Stadium uyu munsi APR FC yawutsinze 2-1.

Ni umukino wagombaga gusiga hamenyekanye ikipe isanga Rayon Sports ku mukino wa nyuma, aho Kiyovu Sports yari yakiriye uyu mukino yasabwaga kunganya bitarimo igitego kugira ngo igere ku mukino wa nyuma, ni mu gihe APR FC yo yasabwaga gutsinda cyangwa kunganya hejuru y'igitego 1 kuko umukino ubanza banganyije 1-1.

Ni umukino watangiye amakipe yombi akina imipira miremire ubona bashaka igitego hakiri kare.

Kiyovu Sports yaje gufungura amazamu ku munota wa 10 kuri kufura yatsinzwe na Nordien maze umunyezamu Pierre ntiyamenya uko bigenze.

Ku munota wa 13 Kiyovu Sports yahushije ubundi buryo bukomeye nyuma y'uko ubwugarizi bwa APR FC butakaje umupira ariko Abedi yaha Nordien akananirwa gushyira mu rushundura.

Omborenga Fitina yahinduye umupira mwiza imbere y'izamu ku munota wa 29 ariko habura umukinnyi wa APR FC ushyira mu izamu.

Bizimana Yannick yagerageje umutwe ku mupira wari uhinduwe na Omborenga ariko Kimenyi Yves arawufata.

APR FC yari yashyize igitutu kuri Kiyovu Sports yaje kubona kufura ku munota wa 44 ku ikosa ryakorewe Nshuti Innocent yatewe na Yunusu maze Kimenyi Yves umupira awushyira muri koruneri.

Koruneri yatewe neza na Ishimwe Christian maze Nshuti Innocent ahita atsinda igitego n'umutwe. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-1.

APR FC yatangiye igice cya kabiri ishyira igitutu kuri Kiyovu Sports ishaka igitego cya kabiri.

Yaje kukibona ku munota wa 55 gitsinzwe na Ishimwe Christian nyuma yo kwinjirana ubwugarizi bwa Kiyovu Sports agashyira umupira mu izamu.

Amakipe yombi yakoze impinduka ku munota wa 68, Bizimana Hamisi asimbura Nshimirimana Ismail ku ruhande rwa Kiyovu Sports ni mu gihe ku ruhande rwa APR FC, Itangishaka Blaise yasimbuye Bizimana Yannick.

Kuva kuri uyu munota APR FC yatangiye gusubira inyuma ubona ko Kiyovu Sports yayirushije imbaraga nubwo nta mahirwe afatika yaremye.

Ku munota wa 74, Blaise yahaye umupira Bacca ateye mu izamu, Kimenyi Yves arawufata.

APR FC yagiye irema andi mahirwe yakabaye yavuyemo ibindi bitego ariko biranga ni mu gihe na Kiyovu Sports yashatse igitego cyo kwishyura kikabura umukino ukarangira ari 2-1. APR FC yahise iyisezerera igera ku mukino wa nyuma ku giteranyo cy'ibitego 3-2.

Nyuma yo gusezerera Kiyovu Sports, APR FC izahura ku mukino wa nyuma na Rayon Sports yaraye isezereye Mukura VS. Umukino wa nyuma uzaba tariki ya 3 Kamena 2023 ubere kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

11 Kiyovu Sports yabanje mu kibuga
11 APR FC yabanje mu kibuga
Ba kapiteni n'abasifuzi mbere y'umukino
Mu munota ya mbere Kiyovu Sports yari yarushije APR FC
APR FC yaje kuyigaranzura
Umutoza wa APR FC, Ben Moussa
Umutoza wa Kiyovu Sports atanga amabwiriza
Wari umukino utoroshye
Kiyovu Sports yishimira igitego cya Nordien

AMAFOTO: SHEMA Innocent



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yasezereye-kiyovu-sports-igera-ku-mukino-wa-nyuma-izesurana-na-rayon-sports-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)