All Gospel Today basuye urwibutso rwa Jenosid... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

All Gospel Today (AGT) ni umuryango uhuriwemo n'abahanzi ba Gospel, abanyamakuru bafite aho bahuriye n'iyobokamana, abashumba, aba Producers n'abizera n'abandi. Yashinzwe hagamijwe kwagura umurimo w'Imana.

Kuya 14 Gicurasi 2023, abanyamuryango ba All Gospel Today bahuriye hamwe hagamijwe kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana ubuzima bw'inzirakarengane zirenga Miliyoni mu minsi 100.

AGT bakoze ibikorwa bitatu birimo gusura no gufasha umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ndetse banahurira mu mugoroba wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gusura uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, utuye muri Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, All Gospel Today bari bahagarariwe n'itsinda ririmo Umuyobozi Wungirije wa All Gospel Today, Mupende Gedeon, umuhanzikazi Stella Manishimwe, Vava Mudogo na Frederic Byumvuhore.

Nyuma y'icyo gikorwa cy'urukundo, AGT bari biganjemo urubyiruko, berekeje ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, basobanurirwa amateka ashaririye y'u Rwanda yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bunamira inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 ziruhukiye muri uru rwibutso.

Mu mugoroba wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hatambukijwe inyigisho zitandukanye zigaruka ku bunyamaswa bwaranze abanyarwanda bishoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Hashimwe Ubutwari bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame aho afatanije n'Inkotanyi bitanze bikomeye bagahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakagarura Ubumwe n'Ubwiyunge mu banyarwanda.

Umuyobozi Mukuru wa All Gospel Today, Rev.Alain Numa, yashimye abanyamuryango bitabiriye kandi bakitanga mu buryo butandukanye, yihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubwo yashimiraga abitabiriye iki gikorwa, yagize ati 'Uyu mwanya mwigomwe, Imana izawibuke".

Rev. Baho Isaie ushinzwe Ivugabutumwa muri AGT ni we wayoboye umugoroba wo #Kwibuka29. Yanenze abanyarwanda bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ashishikariza abanyarwanda kugaragaza ukuri kw'amateka yaranze u Rwanda, abanyarwanda bakibuka ariko bubaka n'ahazaza heza hazira umwiryane.

Mu buhamya bubabaje cyane, Alice Umutoni uzwi nka Big Tonny mu muziki, yasangije abitabiriye uko yarokotse umwijima w'ubwicanyi wari ubagose muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Umutoni Alice ukomoka mu karere ka Kicukiro wari ufite imyaka 6 mu 1994, yavuze urupfu rubabaje nyina yishwe n'abandi bavandimwe agasigara wenyine na murumuna we.

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari itangiye, se yabasabye guhunga ariko kuko nyina yari atwite inda nkuru, ntiyashoboraga kugenda kandi yari ananiwe. Umugabo yahunganye umwana muto, umugore arasigara ndetse Alice yanga gusiga nyina kuko yabonaga atashobora kwiruka. Ubwo se yari amaze kugenda, abicanyi bahise batera inzu yabo.

Nyina wa Alice yari atwite ananiwe cyane bamusanga mu ntebe, bamukubita amahiri menshi mu mutwe, arataka igihe kirekire, nyuma baza kumutema. Yarinze apfa ahamagara umwana we amusaba guhisha amaso ngo atareba bamwica. Imana yakinze ukuboko Umutoni Alice aza kurokoka atabarwa n'Inkotanyi, nubwo yaje gusanga na se yarishwe ariko ashima Imana ko yabonye murumuna we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura, (RMC), Mugisha Emmanuel, yanenze uruhare itangazamakuru ryagize mu gushishikariza abanyarwanda kwicana, anagaya cyane itangazamakuru mpuzamahanga ryatereranye abanyarwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yasabye abanyamakuru bariho ubu gukora itangazamakuru riyobowe n'Umucyo wa Kristo.

Musenyeri Birindabagabo yifatanyije na AGT mu kwibuka ku nshuro y 29 Jenoside yakorewe Abatutsi

Musenyeri Birindabgabo Alexis yigishije ijambo ry'Imana ahumuriza imitima ndetse agarura icyizere mu banyarwanda. Yavuze ko imibiri irenga ibihumbi 250 iruhukiye muri uru rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi ikwiriye guhora ku mitima y'abanyarwanda, ndetse n'abandi bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bagakomeza kuzirikanwa.

Musenyeri Birindabagabo Alexis wahoze ayobora Diyoseze ya Gahini mu Itorero Angilikani ry'u Rwanda, akaba yaranayoboye PEACE PLAN, yahumurije abanyarwanda abibutsa ko na Yesu umwana w'Imana yishwe ahorwa ubusa ndetse ko kuzuka kwe kwatanze ibyiringiro ko abishwe bazazurwa mu gitondo cy'umuzuko.

Bishop Birindabagabo uyobora Umuryango Barakabaho ufasha abana bo mu miryango itishoboye yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yashishikarije abakristo bose kujya bahora basengera abanyarwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bagahumuriza imiryango yasigaye mu marira.

Yibukije abagize All Gospel Today ko bakwiye kujya bigisha urubyiruko amateka yaranze Igihugu cy'u Rwanda, ndetse ko yiteguye gutanga uwo musanzu we igihe cyose ahamagawe kuko kubaka Igihugu n'Ubumwe ari zo nzira zo gukira ibikomere.


Abanyamuryango ba All Gospel Today bunamiye abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi


Abiganjemo urubyiruko bitabiriye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi


Abanyamakuru batandukanye bitabiriye iki gikorwa bunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi




AGT yatanze umusanzu mu gufasha no gushyigikira ibikorwa by'urwibutso


Rev Alain Numa yashimiye abanyamuryango ba All Gospel Today kubwo kwitabira igikobwa bakoze cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi


Alice Tonny yatanze ubuhamya bw'inzira y'umusaraba yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi


Mugisha Emmanuel wari uhagarariye RMC yanenze uko itangazamakuu ryitwaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi


Rev. Baho Isiae niwe wayoboye iki gikorwa cyateguwe na AGT mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi


Abitabiriye iki gikorwa basobanuriwe imvo n'imvano y'ubwicanyi bwakorewe Abatutsi


Umutoni Alice yasangije abitabiriye ubuhamya bwe n'uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ashimira Perezida Kagame na FPR


Musenyeri Birindabagabo Alexis yahumurije abizera Imana abasaba kugira ubumuntu


Basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali basobanurirwa amateka yagejeje u Rwada kuri Jenoside yakorewe Abatutsi


Abahanzi mu muziki wa Gospel n'abanyamakuru batandukanye bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutso

Tonzi, umuraperi Karyango n'umunyamakuru Christian Abayisenga bari mu bitabiriye iki gikorwa


Korali Yesu Araje yatanze ihumure mu ndirimbo baririmbye muri iki gikorwa cyo #Kwibuka29

Nyuma ya gahunda zose, Musenyeri Birindabagabo, Rev. Numa na Mugisha Emmanuel baganiriye ku migendekere y'iki gikorwa


AMAFOTO: NDAYISHIMIYE Nathanael                                                                             



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129359/all-gospel-today-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-bunamira-inzirakarengane-ziharuh-129359.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)